Abafite inzu zari zarafunzwe ku nkengero z’umugezi wa Sebeya bishimiye ko zafunguwe

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yemereye abacuruzi babarirwa mu 180 bafite inyubako ku nkengero z’umugezi wa Sebeya kongera gufungura ibikorwa byabo nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko Sebeya imaze gushyirwaho ibikorwa bikumira amazi ku buryo atazongera gutera abaturage.

Inyubako zigera ku 180 zegereye umugezi wa Sebeya zari zimaze umwaka zifunzwe zemerewe kongera gukoreshwa
Inyubako zigera ku 180 zegereye umugezi wa Sebeya zari zimaze umwaka zifunzwe zemerewe kongera gukoreshwa

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, avuga ko ibikorwa byakozwe bitumye abacuruzi bakorera ku nkengero z’umugezi wa Sebeya byongera gufungurwa harimo; icyobo gifata amazi angana na meterokibe (m³) miliyoni ebyiri, inkuta zifite ubuhagarike bwa metero ebyiri n’uburebure bwa metero 1200, hongerewe ubunini bw’ikiraro cya Nyundo cyagize uruhare mu gutuma amazi akwira mu baturage ndetse himurwa n’abaturage bari baturiye Sebeya mu ntera ya metero 10.

Agira ati “Nyuma y’ibikorwa byakozwe n’igenzura, turizera ko Sebeya yakumiriwe itazongera gusenyera abaturage.”

Mulindwa avuga ko nubwo ibyo bikorwa byakozwe, bashyizeho irondo rigenzura umugezi.

Agira ati "Twashyizeho irondo rihoraho iyo imvura iguye, kugira ngo amazi naramuka yiyongereye abaturage baburirwe."

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, avuga ko bemereye abacuruzi baturiye Sebeya kongera gukora nyuma y’igenzura ry’ibikorwa byubatswe kuri Sebeya bitanga icyizere cya 90% mu gukumira amazi asenyera abaturage.

Ati "Twakoze amagenzura ahagije kandi atanga icyizere, tukaba twemereye abaturage gukomeza ibikorwa byabo."

Ibiza byatewe n’umugezi wa Sebeya tariki 3 Gicurasi 2023 batumye imiryango 5,048 ijyamwa mu nkambi, naho imiryango 2,558 yagumishijwe mu nkambi.

Mulindwa avuga ko hari imiryango myinshi itarabona amacumbi kandi idafite n’ibibanza byo kubakamo, cyakora akavuga ko Akarere ka Rubavu kakoze inyigo zimbitse z’ahagomba kubakwa.

Uretse imiryango 250 yasenyewe na Sebeya imaze kubakirwa, hari indi 300 irimo kubakirwa, cyakora hari indi 870 yasenyewe idafite ibibanza ikeneye ibibanza no kubakirwa.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Murasira, avuga ko bakomeje gukodeshereza abasenyewe n’ibiza badafite aho kuba naho muri 2024 ngo hakodesherejwe imiryango ibihumbi bitanu mu kwirinda ko batwarwa n’ibiza.

MINEMA ivuga ko inzu zose zari zituye muri metero 10 ku mugezi wa Sebeya zakuweho uretse inyubako 3 zisigaye zirimo umusigiti n’inzu 2 zari zaratanzweho ingwate muri banki.

Amazu y’ubucuruzi yari ku nkengero za Sebeya yafunguwe yari mu mirenge ya Kanama na Rugerero mu Karere ka Rubavu, abaturage bafunguriwe bakavuga ko babyakiriye neza kuko bari barahagaritse ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka