Abafite inzu mu Mudugudu wo kwa Dubai barasaba gufashwa kuzisubiramo

Abafite inzu ahazwi nko kwa Dubai mu Mudugudu w’Urukumbuzi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, barasaba gufashwa kuzisuburamo kubera ko kuba batazirimo birimo kubagiraho ingaruka n’imiryango yabo.

Nyuma y'ubugenzuzi bwimbitse bwakozwe basanze inzu 54 zitageretse zigomba gusanwa
Nyuma y’ubugenzuzi bwimbitse bwakozwe basanze inzu 54 zitageretse zigomba gusanwa

Nyuma y’uko hagaragaye ko inzu z’ubatswe n’umushoramari witwa Jean Nsabimana, uzwi ku izina rya Dubai zubatse nabi, tariki 17 Mata 2023 nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko imiryango 23 yari ituye mu nzu zigeretse ziri muri uwo mudugudu, yimurwa igashakirwa ahandi ho kuba, nubwo bo basabaga ubufasha kuko bagaragazaga ko ntaho bafite ho kwerekeza.

Mu isuzuma ry’ibanze ryakozwe byagaragaye ko inzu zigera kuri 54 mu zitageretse, zubatswe muri uwo Mudugudu zigomba gusanwa, mu nzu 121 zari zubatswe mu mwaka wa 2015, zirimo 114 zitageretse, mu gihe izindi 7 ari zo zigeretse.

Bamwe mu bari batuye muri izo nzu bavuga ko bahangayishijwe cyane no gukodesha izindi, kandi ari ibintu byababayeho batabanje guteguzwa, ku buryo byatumye ubuzima burushaho kubakomerera.

Gilbert Ngiriyonsanga, umwe mu bari batuye muri izo nzu, avuga ko bahangayikishijwe cyane n’uko bakodesha izindi nzu.

Ati “Duhangayikishijwe nyine no kubona uburyo twakodesha izindi nzu kandi bataraduteguje, kandi mu by’ukuri iyo urebye muri ibi bihe, uba ubona kubona amafaranga yo gukodesha bigoranye.”

Uwitwa Louise Mukamabano ati “Naraguze ndayisana, imfata amafaranga menshi y’inguzanyo, ku buryo nayisannye bitandukanye, bakagombye kuduha igihe tukitegura kuko tutanze ko batugirira neza pe.”

Kuri ubu iyo ugeze muri uwo Mudugudu usanga zimwe muri izo nyubako zaratangiye guhirima, izindi zarengewe n’ibigunda, ndetse harimo n’izatangiye kwibwa ibikoresho birimo amadirishya n’inzugi, ku buryo abahaturiye bavuga ko hasa n’ahabaye indiri y’abagizi ba nabi.

Umudugudu wo kwa Dubai ugizwe n'inzu 114 zitageretse na 7 zigeretse
Umudugudu wo kwa Dubai ugizwe n’inzu 114 zitageretse na 7 zigeretse

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, avuga ko hari isoko ryatanzwe kugira ngo hagire imirimo inozwa mu Mudugudu w’Urukumbuzi.

Ati “Ikibazo cy’abafite imitungo mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ubu isoko ryaratanzwe muri NPD kugira ngo ikore inzira z’amazi ku nzu zirenga 200 abantu batuyemo, ariko abari bagifite inzu banimuwe, zagize ibibazo. Ibiganiro byo twarabikoze kugira ngo twegere banki, nubwo uruhare rwacu ari urwo kugira ngo bumve ikibazo gihari, hatagira uwaba yagurishirizwa umutungo we, ndetse tunabegera kugira ngo turebe abashobora kuba bafashwa mu mibereho, cyane cyane nko gukodesha mu gihe ikibazo kigikurikiranwa ngo tukibonere igisubizo gihamye.”

Inzu zo mu Mudugudu w’Urukumbuzi zatangiye kubakwa mu 2013, icyiciro cya mbere cyuzura mu 2015, ukaba ugizwe n’inzu 114, aho inzu zitageretse zari zituwemo n’imiryango 54, mu gihe izigeretse zo zari zirimo imiryango 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka