Abafite imitungo ahazagurirwa Pariki y’Ibirunga begerejwe serivisi z’ubutaka

Abafite imitungo iherereye ahagiye kwagurirwaho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, begerejwe serivisi zituma bakosorerwa bakanakorerwa ibyangombwa by’ubutaka bubanditseho.

Abujuje ibisabwa barahabwa ibyangombwa mu gihe kitarenze amasaha 48
Abujuje ibisabwa barahabwa ibyangombwa mu gihe kitarenze amasaha 48

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Musanze n’Umuryango African Wildlife Foundation ufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), gushyira mu bikorwa umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Abatari bagahererekanyije ubutaka, abataye ibyangombwa byabwo, abakosoza amakosa abigaragaraho, abafite ubutaka butabanditseho, Kigali Today yasanze ku biro by’Umurenge wa Kinigi, ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, bishimiye ko izi mbogamizi zivuyeho.

Uzamuranga Vestine ati “Nari naracitse intege zo kwirukanka ku cyangombwa cy’ubutaka, bitewe n’ukuntu bikunze gusiragiza abantu. Twishimiye yuko izi serivisi zo kudukorera ibyangombwa bazitwegereje.

Bibazaga uko bazabona ingurane z’ibyabo, batagira ibyangombwa by’ubutaka byabo.

Nzabandora Felicien ati “Impungenge zari nyinshi bitewe n’uko bamwe muri twe tutagiraga ibyangombwa by’ubutaka, none turabihawe. Ingurane z’imitungo yacu ntizikitugoye”.

FED Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyikiriza umwe mu baturage icyangombwa cy'ubutaka
FED Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyikiriza umwe mu baturage icyangombwa cy’ubutaka

Abashinzwe gutanga serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Intara n’Akarere ka Musanze n’Umurenge; ni bo barimo gufasha uwujuje ibisabwa, ku buryo icyangombwa cy’ubutaka akibona mu gihe kitarenze amasaha 48.

Belise Kariza, Umuyobozi w’Umuryango African Wildlife Foundation, wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, avuga ko hari inyigo bakoze, bigaragara ko ari ngombwa kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka.

Yagize ati “Umuryango African Wildlife Foundation na RDB, bakoze inyigo, bigaragara ko hakiri abaturage benshi bafite imbogamizi z’ibyangombwa by’ubutaka. Turashaka ko izo nzitizi zashoboraga kuzazitira abantu zivaho, amafaranga y’ingurane yabo bayabonere igihe”.

Umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, uzatangirana no kwimura abatuye mu Midugudu umunani yo mu Murenge wa Kinigi.

Ku biro by'Umurenge wa Kinigi ni ho abaturage barimo guhererwa serivisi z'ubutaka
Ku biro by’Umurenge wa Kinigi ni ho abaturage barimo guhererwa serivisi z’ubutaka

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, agaragaza ko mu mishinga minini Akarere kagiye gashyira mu bikorwa, hatari harigeze habaho igikorwa nk’iki cyunganira abaturage mu bituma babona ingurane z’ibyabo ku gihe nyacyo.

Agira ati “Abasaga 1000 tumaze kubaha serivisi mu gihe kitarenga iminsi itanu ishize, kandi tunateganya kongeraho indi minsi, aho tuzakomeza no kugaragaza inyungu iri mu kumenya uburenganzira bwabo ku butaka. Nta wundi mushinga mu mishinga minini twari twarigeze dukora, ngo ubanzirizwe n’igikorwa nk’ikingiki cyo kwegereza serivisi z’ubutaka ku bagenerwabikorwa bawo. Umusaruro tuwitezeho, ni uwo kwihutisha ibijyanye no kubarira abaturage no kubishyura ibyabo mu buryo bwihuse, kandi ku gipimo kirenga 90%”.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi gahunda izamara, byitezweho abasaga ibihumbi bitanu, ari bo bazahabwa serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka. Uretse abo mu Murenge wa Kinigi, n’abaturutse mu Mirenge ya Nyange na Musanze na bo barimo guhabwa izi serivisi.

Abayobozi bagaragarije abaturage inyungu iri mu gutunga ibyangombwa bibabaruyeho
Abayobozi bagaragarije abaturage inyungu iri mu gutunga ibyangombwa bibabaruyeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka