Abafite imishinga muri Generation Rwanda bagiye guhuzwa n’abashoramari babatera inkunga
Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe n’umuryango ‘Generation Rwanda’, bivuga ko bizatumira abashoramari bava hirya no hino ku isi, kugira ngo baze gufasha imishinga mito n’iciriritse, harimo iyakozwe n’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru bafashwa na Generation Rwanda.
Generation Rwanda isanzwe ifasha bamwe mu banyeshuri bakennye cyane ariko ngo bafite ubushake n’ubuhanga, yatumiye abafatanyabikorwa bayo kuza kureba imishinga yakozwe n’abanyeshuri isanzwe ifasha, kugirango basuzume iyo bashobora gutera inkunga, haba mu kuyiguramo imigabane cyangwa kuyiha inguzanyo.

“Twavuga ko iyi ari intangiriro, hari itsinda ry’aba bafatanyabikorwa ba Generation Rwanda barimo abashoramari, baragenda babyigeho, ariko harimo n’abemeye gutanga inguzanyo, abandi bemera gutanga imigabane, biraterwa n’icyemezo cyabo”, nk’uko Rukikanshuro Charles uyobora Generation Rwanda yasobanuye.
Ku ruhande rwa RDB, Livingston Nkusi ushinzwe kureberera imishinga mito n’iciriritse, yemereye abanyeshuri bo muri Generation Rwanda bafite imishinga, kubahuza n’abashoramari 20 bakomeye bo mu Buholandi ndetse n’abo mu Rwanda, mu nama iteganijwe gusuzuma iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse mu kwezi k’Ugushyingo.
Aime Nshizirungu, umwe mu banyeshuri bafite umushinga witwa yellow counts wo korora no gucuruza amagi agira ati:“Umushinga wacu ukeneye igishoro rya miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda, ni byiza ko aba bafatanyabikorwa ba Generation Rwanda bawushimye, tukaba dufite icyizere ko uzabona abawushyigikira”.

Kuva mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka, Generation Rwanda yakoresheje amarushanwa y’imishinga 13 yakozwe n’abanyeshuri isanzwe ifasha, aho kuri uyu wa kane tariki 19/09/2013, ibiri muri iyo mishinga yatsindiye igihembo cya mudasobwa zitwa iPad.
Imishinga yatsinze ni uwitwa “Yellow counts” wo korora no gucuruza inkoko n’amagi afite umuhondo w’igi, hamwe n’uwo kwamamaza no kurangira abantu kuri internet, wiswe “Okaziyo.com”.
Photo3: Generation Rwanda yateguye amarushanwa y’abanyeshuri bafite imishinga, itumira n’abashoramari bo kuyitera inkunga
Mu cyiciro cyo gusoza amarushwa yiswe “business planning”, iyi mishinga ibiri yatsinze indi itatu yitwa “Clean and Green Charcoal project” wo gukora amakara mu bishingwe, ‘Masterpiece Backery” wo gucuruza ikawa ku giciro giciriritse, hamwe na FemmeNet wo kugira inama abakobwa ku buzima bw’imyororokere, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Generation Rwanda, ni umuryango utegamiye kuri Leta washinzwe n’Abanyamerika nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ngo wari ugamije gufasha abana b’impfubyi kwiga, nyuma uza kongeramo n’abatishoboye muri rusange.
Uwo muryango uvuga ko kugeza ubu umaze kwishyurira abanyeshuri 280 biga mu mashuri makuru na Kaminuza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwaduha Numero zanyu?murakoze
Finest news for all us
ubuse mwampuza nabo bagiraneza ko mfite umwana wimyaka ine (4) ukeneye kwiganeza kdi nkaba ntafite ubushobozi nomero yange ni 0788853325
I really support you guys keep up! i’m proud to be part of Generation Rwanda.