Abafite ibigo bito n’ibiciriritse barasaba amabanki kuborohereza kubona inguzanyo

Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito, ibiri hagati ndetse n’ibiciriritse mu Rwanda, barasaba ibigo by’imari n’amabanki kuborohereza kubona inguzanyo.

Hatangijwe urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo bato, abarimo hagati n'abaciriritse ndetse n'amabanki, hagamijwe kuborohereza kugera ku mafaranga
Hatangijwe urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo bato, abarimo hagati n’abaciriritse ndetse n’amabanki, hagamijwe kuborohereza kugera ku mafaranga

Ibi barabivuga mu gihe hari abagaragaza ko bakigorwa no kubona inguzanyo, ahanini bitewe no kutagira ingwate zifuzwa ndetse n’izindi mbogamizi zikigaragara mu mitangire y’inguzanyo.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2024, Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batangije urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo bato, abarimo hagati n’abaciriritse ndetse n’amabanki, hagamijwe kuborohereza kugera ku mafaranga (private sector financial inclusion empowerment & msme financing gateway).

Bimwe mu bibazo ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko bikibabangamira mu kubona inguzanyo, harimo gutinda guhabwa inguzanyo bigatuma imishinga yabo idindira, kubaha amafaranga batasabye, kuzamura inyungu umukiliya ntabimenye, amasezerano y’inguzanyo yanditse mu ndimi z’amahanga n’ibindi.

Munyakazi Sadate, Umuyobozi w'Ikigo 'Karame Rwanda'
Munyakazi Sadate, Umuyobozi w’Ikigo ’Karame Rwanda’

Munyakazi Sadate, Umuyobozi wa Karame Rwanda, avuga ko kugira ngo ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse babashe gutera imbere ari uko babasha kugera ku mafaranga kandi bakoroherezwa uburyo bwo kuyageraho.

Agira ati “Ingwate ni ikibazo, noneho byagera kuri ziriya sosiyete ntoya n’iziciriritse bikaba ikibazo kurenzaho. Kugira ngo rero badufashe, icya mbere ni uko badufasha kubona amafaranga tutagowe n’ingwate. Hari ibigega by’ingwate bishobora kwishingira abantu”.

Munyakazi kandi avuga ko amabanki na yo akwiye guhindura imyumvire n’imikorere, akajya aha abantu inguzanyo hatagendewe gusa ku ngwate.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU), Burabyo Penny
Umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU), Burabyo Penny

Ati “N’amabanki agomba guhindura imitekerereze akaba yanareba umushinga umuntu agiye gukora niba ushoboka, byaba na ngombwa bakazana abakozi babo bakajya muri uwo mushinga, inguzanyo baduhaye bazikurikirane ariko ntibitubere imbogamizi yo kutagera ku mafaranga”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yihariye (SPIU)muri PSF, Burabyo Penny, agaragaza ko uru rubuga rwatangijwe uyu munsi ari uburyo bwo gufasha abafite ibigo bito n’ibiciriritse kubona amakuru arebana na serivisi zose za banki ku birebana n’inguzanyo, bityo bibarinde gusiragira bazenguruka amabanki.

Agira ati “Amabanki yose azashyiraho amakuru arebana n’inguzanyo cyangwa izindi serivisi bafite, noneho aho kugira ngo umucuruzi yirirwe azenguruka amabanki ashaka inguzanyo, ajye ajya ku rubuga rumwe abone amakuru yose, ahitemo aho ajya kuvugana na bo ngo abone amafaranga amuteza imbere”.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane n'Ishoramari, Steven Biganiro
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane n’Ishoramari, Steven Biganiro

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane n’Ishoramari, Steven Biganiro, avuga ko imbogamizi zigaragazwa na ba rwiyemezamirimo hakwiye kurebwa uko zavanwaho, kuko aho isi igeze hari ubundi buryo amabanki yakoresha atagendeye gusa ku ngwate.

Ati “Icya mbere ni uguhindura uburyo ibigo bitanga inguzanyo byigamo amadosiye. Turi mu bihe bigenda bihinduka, aho abantu uyu munsi badakwiye kureberwa ku ngwate bafite, ahubwo bakareberwa cyane cyane ku bikorwa bakora, bakanibanda ku kureba icyo ibigo bito bikora, uko byinjiza, […] aho kureba cyane ku ngwate”.

Uyu muyobozi avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose mu kurera uko izi mbogamizi zagabanuka, mu rwego rwo gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse kugera ku mari.

Hatangijwe urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo n'ibigo by'imari
Hatangijwe urubuga ruhuza ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’imari
Ba rwiyemezamirimo barasaba koroherezwa kubona inguzanyo
Ba rwiyemezamirimo barasaba koroherezwa kubona inguzanyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi aandi bank ziba zifite ibigo bakorana noneho bikiga imishinga bikayikurikirana banki ikabyishyura iyi system yageragezwa

Kabera yanditse ku itariki ya: 28-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka