Abafite amikoro make barasabwa kubyaza umusaruro umushinga ‘SMART’
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yatangarije abaturage bo mu Turere twose bafite amikoro make, ko bemerewe inguzanyo izishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 2%, kugira ngo babashe kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bahawe, birimo ibyubatswe n’umushinga SMART.

Uyu mushinga witwa ‘Sustainable Market Alliance and Asset Creation for Resilient Communities and Gender Transformation (SMART),’ ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku Isi (PAM/WFP), aho wubakira abaturage ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ikigo cya Korea y’Epfo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (KOICA) cyahaye uwo mushinga inkunga ingana na miliyoni umunani z’amadolari ya Amerika (akaba ari amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari 10).
WFP na DUHAMIC-ADRI bafatanyije guteza imbere uwo mushinga wa SMART, bavuga ko ayo mafaranga yubatse ibikorwa remezo mu Turere twa Rutsiro, Karongi, Nyaruguru, Nyamagabe na Kayonza kuva mu mwaka wa 2020-2024.

Ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, WFP yagejeje kuri Minisitiri Musabyimana ibyakozwe na SMART birimo ibishanga n’amaterasi byatunganijwe, imirima itwikiriwe (yitwa Green House) muri Nyaruguru, kuhira mu Karere ka Kayonza hakoreshejwe imirasire y’izuba, hamwe n’amatungo magufi yahawe abaturage.
Abaturage 17,030 bahagarariye ingo zigizwe n’abantu 85,130 muri utwo Turere, na bo ngo bahuguriwe kwizigamira no gukora imishinga ibateza imbere, hamwe no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (muri gahunda yiswe Gender Action Learning System/GALS).
Aba barimo uwitwa Nyirabugande Cancilde n’umugabo we Niyonsenga Godfroid, bo mu Kagari ka Kirinja, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bari bageze ku rwego rwo gutandukana, ariko amahugurwa bahawe akaba yarabafashije gusubirana no guhuriza hamwe batangira guteza imbere urugo rwabo.

Nyirabugande agira ati "Umugabo yarambwiye ati ‘ubwo unyubashye tugiye gufatanya twubake inzu’, twari tugiye gutandukana, ariko ubu iyo nzu twarayubatse, twongeraho n’ibikoni n’ibiraro by’amatungo, ntabwo yari azi ko mfite ingurube mu gasozi, ariko namubwiye ko ngiye kuyigurisha akaba ari yo duheraho."
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko abaturage b’amikoro make ariko bafite ubushake n’ubushobozi bwo kwiteza imbere, buri wese ashobora kugana inzego z’ibanze z’aho atuye bakamufasha kujya gusaba inguzanyo yagera ku bihumbi 300Frw, ikazajya yishyurwa nyuma y’umwaka hiyongeyeho inyungu ya 2%.
Minisitiri Musabyimana agira ati "Gahunda yo kurwanya ubukene mu Rwanda (yitwa VUP), igira ibice byinshi, ku bantu bashaka kwiteza imbere muri ’business’ zinyuranye, tubaguriza amafaranga, umuntu uhawe ibihumbi 100Frw nyuma y’umwaka ashobora kwishyura ibihumbi 102 gusa, nta kindi cyiyongeraho, kandi wagera no ku bihumbi 300Frw."

Minisitiri Musabyimana avuga ko atari mu Turere twakorewemo umushinga wa SMART gusa abaturage barimo guhabwa iyo nguzanyo, ahubwo ko ari abo mu Turere twose tw’Igihugu.
Umuhuzabikorwa wa SMART muri DUHAMIC-ADRI, Alexis Dushimimana avuga ko amaterasi n’ibishanga byatunganyijwe ubu bishobora gutanga umusaruro w’ubuhinzi wikubye inshuro enye, aho mbere yaho hegitare imwe yavagamo toni 7-10 z’ibirayi, ariko ubu ngo ishobora gutanga toni 34.
Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Andrea Bagnoli, avuga ko mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yibasiye Isi muri rusange, ibyagezweho na SMART mu Turere yakoreyemo, bishobora kubera isomo n’ahandi hose mu Gihugu hataragera uwo mushinga.

Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, Yoo Jeehyun, yizeza ko bazakomeza gufatanya na WFP mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, aho mu mwaka utaha ngo bazashyiraho gahunda yo guhugura abahinzi bato no kubafasha kuhira imirima.

Ohereza igitekerezo
|
Ese kubuna amakuru ahagije uhamagara iyihe number