Abafite amazu basabwa kuyashakira ubwishingizi bw’impanuka n’inkongi z’umuriro
Leta y’u Rwanda yasohoye amabwiriza asaba abafite amazu kuyashakira ubwishingizi bw’impanuka n’inkongi z’umuriro mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo kimaze kugaragara henshi mu Rwanda.
Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe guhangana n’ibiza no gucyura impunzi, Seraphine Mukantabana, yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 14/07/2014, yasobanuye ko aya mabwirizwa yatanze amezi atandatu ku bantu bose bafite inzu zikorerwamo n’izibamo abantu kuba bashyize mu bikorwa ibisabwa kugira ngo inzu igire umutekano.
Aya mabwiriza yasohotse ku iteka rya Minisitiri w’Intebe agamije gukumira nkongi z’umuriro mu nyubako n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi, gukumira inkongi z’umuriro zo ku gasozi, ubwikorezi cyangwa ikoreshwa ry’ibintu bishobora guteza inkongi z’umuriro no kongera ubushobozi mu guhangana n’inkongi z’umuriro.
Abafite amazu basabwa kuyashakira ubwishingizi bw’impanuka n’inkongi z’umuriro, ndetse bakanashyiramo ibikoresho bizimya umuriro. Ibi kandi bireba n’abaturage basanzwe bafite amazu yabo abamo za gaz cyangwa ibindi bikorwa bishobora guteza umuriro.
Hazanakorwa kandi ubukangurambaga ku baturage basanzwe nabo mu buryo bakwirinda izo mpanuka bita nto ariko zishobora guteza impanuka. Abaturage banasabwa gutanga amakuru ku bantu bakeka ko bashobora gutwika amazu kubera ubugome.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Minisitiri Mukantabana yasobanuye ko na gereza zigomba kugira ubwishingizi ndetse yamagana amakuru ashinja Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu muriro wibasiye gereza ya Rubavu mu minsi ishize, avuga ko Leta idashobora kwihombya kuko abafungwa nabo ari Abanyarwanda.
Yagize ati “Gereza nayo ni inyubako ya Leta nk’uko tuvuga ngo iyi nyubako ingana gutya hano abantu bicaye hagomba kugira ubwishingizi, na gereza nazo zigomba kugira ubwishingizi kuko ziriya mfungwa n’abagororwa barimo nabo ni abaturage b’u Rwanda ni ubukungu bw’u Rwanda.
Bitandukanye n’abantu bamwe bashatse gukina ku mubyimba Leta y’u Rwanda bakavuga ngo Leta yitwikiye, yashatse gutwika abagororwa, yashatse kubica. Bariya bagororwa ni umutungo w’igihugu, nta muntu n’umwe wakwishimira ko bariya bantu bakwitaba Imana cyangwa twabatakaza.”
Yavuze ko Leta idashobora gufunga abantu ikoresha amafaranga menshi mu kubatunga, hanyuma yongere ice inyuma ibake ubuzima mu buryo budasobanutse.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu murirro muri ino minsi umaze gukabya cyane ahubwo igisigaye nuko abantu bafite amazu bayashinganisha mu rweego rwo kwirinda kuzasubira ku isuka.
kurwanya inkongi z;umuriro bigire ibya ngombwa kuko ziri kutwicira byinshi