Abafatiwe mu kabari kitwa ‘People’ basabwe kwishyira mu kato

Abafatiwe mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka “People”, mu ijoro rya tariki ya 01 Ukwakira 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi itanu hanyuma bakazapimwa kugira ngo barebe uko bahagaze.

Abo bantu baguwe gitumo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bugasanga barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), kivuga ko kuba aho hantu harasanzwe abantu benshi bacukitse, hatari umuyaga uhagije, amadirisha n’inzugi bidafunguye, ari ikibazo gikomeye mu mitekerereze y’uburyo Covid-19 yanduramo, bikaba bishobora guhembera icyo cyorezo kandi cyari kimaze kugabanuka, bityo ko bihangayikishije.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ibyo ari byo bahereyeho basaba abo bahasanze kwishyira mu kato.

Ati “Abo twabwiye yuko bazongera bakanipimisha ni uko hari ndetse n’ibimenyetso bigaragara ko abantu benshi bangana kuriya hashobora kuba hari n’abafite ubwo burwayi bakaba bakwanduza abandi”.

Ku bijyanye no kumenya niba abafashwe bubahirije gahunda basabwe yo kwishira mu kato, Dr. Nsanzimana avuga ko iyo bigeze mu bihe byo kurwanya indwara nk’iyo, bituruka ku mutima w’umuntu, gusa ngo hari n’ubundi buryo babikurikirana.

Ati “Ubundi kurwanya indwara nk’iyi bituruka ku mutima w’umuntu ndetse no ku myumvire ku giti cye kurusha kumugenda inyuma umwibutsa buri gihe, ariko twe mu rwego rw’ubuzima ikidushishikaje ni uko umuntu wagiye mu gikorwa gishobora kumushyira mu kaga abimenya, ndetse tukanamugira inama yicyo akwiye gukora. Ikindi ni uko nyuma izindi nzego dukorana na zo zidufasha gukurikirana ko ibintu nka biriya bitabaho ndetse tukanirinda ko uwaba atabyumvise cyangwa atanabihaye agaciro ataza kuba icyambu cy’ikwirakwiza ry’ubwo burwayi”.

Ngo gufungura utubari biteye impungenge z’uko bishobora kuba inzira yoroshye yaha icyuho icyorezo, ariko ngo birashoboka ko abantu bashobora gufata ibyari ikibazo bakabigira igisubizo, mu gihe batishimye ngo barenze urugero, kandi ntibabone ko kuba utubari dufunguwe ari impamvu yo kwirekura, nk’uko Dr. Nsanzimana abisobanura.

Ati “Biraza gusaba rero ko baba abacunga utwo tubari, ba nyiratwo n’abatujyamo, babyumva kimwe, ushinzwe cyane cyane akabari akumva ko abamugenderera badakwiye kuzana uburwayi cyangwa se ngo babuhakure. Ikindi inzu bakoreramo ibitaramo n’utubyiniro nk’izo, nzi neza ko zitagira n’ayo madirishya n’izo nzugi n’ahantu umuyaga ushobora guca. Izo ntabwo zafunguwe, icyo cyumvikane ko izizwi nka ‘night clubs’ cyangwa inzu z’utubyiniro zitandukanye n’utubari, ngira ngo nicyo tuza gukomeza dusobanure”.

Mu nama yabaye tariki 01 Ukwakira 2021, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cyuko kujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka