Abafatiwe i Kanyarira bagaragaje impamvu zitandukanye ziba zabajyanyeyo

Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira mu Karere ka Ruhango baravuga ko bemera ko bakoze amakosa yo gusuzugura ubuyobozi kandi Imana ari yo ishyiraho abayobozi.

Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira barimo n'urubyiruko
Abafashwe basengera ku musozi wa Kanyarira barimo n’urubyiruko

Abafashwe bavuga ko amabwiriza y’inzego z’ubuyobozi ntaho ataniye n’amategeko y’Imana kuko ngo binanditse muri Bibiliya ko abayobozi batowe n’Imana kandi Imana itegeka abantu kubaha abo yabashyiriyeho ngo babayobore.

Niyigaba Nathan waje gusenga aturutse mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango avuga ko afite umuvandimwe urwaye Covid-19, ari na cyo cyamuteye kwirengagiza nkana akarenga ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19.

Agira ati “Nari nje gusenga nsengera Igihugu kubera iki cyorezo cyateye kandi njyewe mfite n’umuvandimwe uri mu bitaro i Kigali urwaye Covid-19 ariko arimo kugenda yoroherwa, natandukiriye amabwiriza ya Leta mbizi neza nanyuranyije n’itegeko rya Leta n’amategeko y’Imana kuko iyo nubashye umuyobozi mba nubashye n’Imana kuko inadutegeka kubaha abo yadushyiriyeho kutuyobora”.

Yongeraho ko Imana itakwakira isengesho ry’umuntu wasuzuguye abayobozi akagira inama bagenzi be kureka kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ahubwo bakihangana bagategereza icyorezo kikarangira.

Bavuga ko bari baje gusengera Igihugu n’ababo bugarijwe na Covid-19

Abafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bavuze ko bari baje gusengera Igihugu ngo icyorezo cya Covid-19 gicogore, hakaba n’abasengeraga ababo barwaye Covid-19.

Hari kandi abafashwe bavuga ko abana babo cyangwa abagize imiryango yabo bari mu turere twashyizwe muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, ari na yo mpamvu yabateye kuza kubasengera.

Uwababyeyi Claudine waje aturutse mu Karere ka Muhanga avuga ko yarenze ku mabwiriza akaza gusenga avuga ko yemera amakosa kuko iyo utubashye abayobozi uba usuzuguye Imana bityo ko bidakwiye ko abantu bahurira hamwe basenga n’ubwo bo babikoze.

Agira ati “Nari naje gusengera Igihugu ku isonga kuko ntabwo ibindi bibazo byakemuka mu gihe Igihugu kidafite amahoro.

Mukamasabo Suzan waturutse ku Buhanda avuga ko we yari yazanywe no gusengera Igihugu ngo Covid-19 ihagarare, no gusaba amafaranga yo gushyira abana mu mashuri.

Mukamasabo avuga ko ari ubwa mbere yari aje gusengera Covid-19 aherekeje abandi akaba ahamya ko yasuzuguye Imana kubera kurenga ku mabwiriza y’Ubuyobozi akaba ashishikariza abandi kutarenga ku mabwiriza yashyizweho kuko n’ubundi Imana itakwakira amasengesho y’abasuzuguye abayobozi.

Uwingeneye Régine avuga ko no mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 yazaga gusengera i Kanyarira avuye mu Murenge wa Mwendo, agahamya ko kurenga ku mabwiriza yabitewe n’ibibazo bimuremereye kandi abimarwa no guterera umusozi wa Kanyarira.

Avuga ko Imana ishobora kumva amasengesho mu rugo ariko kumva ko Covid-19 imereye nabi Abanyakigali ari na ho abana be bari yiyemeje kuza kubitura Imana i Kanyarira.

Agira ati “Ubutumwa numvise buransaba kubaha ubuyobozi n’amabwiriza bashyizeho ndagenda nshishikarize abantu kwirinda kugeza igihe Imana izaca inzira Covid-19 ikigirayo”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko gufata abasengera ku musozi wa Kanyarira bisanzwe bikorwa ariko ubu byakozwe ku buryo bwihariye aho inzego z’umutekano zazindutse zizenguruka umusozi wose kugira ngo zikusanye abasengaga bityo babigishe babicikeho mu gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kugaragaza ubukana no guhitana benshi mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bantu bagomba gufatirwa Umwanzuro uhamye kuko usanga baturutse ahantu hatandukanye bikaba byatuma ubwandu bwihuta cyane

NDAHIMANA Theogene yanditse ku itariki ya: 18-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka