Abafatanyabikorwa biyemeje kuzamura Akarere mu mihigo

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo biyemeje kugira uruhare mu mihigo Akarere kihaye muri uyu mwaka bakora ibikorwa bifatika kandi bakabirangiriza igihe.

Babitangaje mu nteko rusange yahuje abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, kuwa gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2015.

Abafatanyabikorwa baje kwerekana imihigo y'ibyo bazakora, n'abandi bitabiriye inama.
Abafatanyabikorwa baje kwerekana imihigo y’ibyo bazakora, n’abandi bitabiriye inama.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Mulindwa Prosper, yavuze ko abafatanyabikorwa bazunganira Akarere mu mihigo gasanganywe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo bagamije iterambere ryako.

Yagize ati “Igishya rero ni uko biyemeje kurusha uko basanzwe biyemeza, bihaye ibikorwa bifite ibipimo bifite n’igihe bizarangirira bitandukanye na mbere aho bajyaga biha ibikorwa bimwe ntibabigereho, cyangwa bakiha ibikorwa binini bitazarangira vuba, igihe cyo kwesa imihigo kikagera bikiri hagati.”

Abafatanyabikorwa bigabanyije mu byiciro bitatu by’ingenzi ari byo bise za komisiyo y’ubukungu, imibereho myiza, na komisiyo y’imiyoborere myiza n’ubutabera. Buri komisiyo yavuze ibyo izakora n’amafaranga izakoresha ibyo bikorwa.

Hakizimana Jean Baptiste, umuyobozi w’abafatanyabikorwa bakorera mu Karere Rulindo, avuga ko bifuje gushyiraho ama komisiyo kugir ango abafatanyabikorwa bahuze imbaraga zabo, kandi bakorere ku mihigo bihaye babashe kuyigeraho byose kubufatanye.

Bavuga ko bazabikora mu nyungu z’akarere n’abaturage bagatuyemo, kandi abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bakabigiramo uruhari kandi ubuyobozi bwose bukamenya ibiri gukorwa hirya no hino, naho bigeze.

Uhagagarariye komisiyo y’ubukungu muri Word Vision, Nzaramyimana Eriacum, yavuze ko mu bikorwa bijyanye n’ubukungu bazatera inkunga, ubuhinzi n’ubworozi, guha inka 1000 imiryango ikennye no kubungabunga ibidukikije.

Bazagira kandi uruhare mu guhinga mu materasi, gutera amashyamba, kongera ingo zifite amashanyarazi, gukora imihanda no kwigisha abaturage benshi gukoresha Biogaz.

Bavuga ko ubuhinzi n’ubworozi nibwo buzafata ingengo y’imari nyinshi ingana na miliyari imwe na miliyoni 600Frw, kuko ariyo nkingi y’iterambere ry’u Rwanda. Ingengo y’imari yose bateganya kuzakoresha ingana na miliyari imwe na miliyoni 737Frw.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, yifuje ko abahejejwe inyuma n’amateka, nabo bazafashwa guhangirwa imirimo ijyanye n’ibyo bakunda ndetse n’ibyo bashoboye, kuko hifuzwa iterambere ritagira uwo risiga inyuma.

Marie Solange MUKASHYAKA

Ibitekerezo   ( 2 )

ntureba izo mbaraga zose mwajyaga muzipfusha ubusa

Kibwa yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

ni byiza ko imihigo y’akarere n’abaturage bayigiramo uruhare nibwo akarere kazabasha kwesa imihigo naho ubundi babyihereranaga ugasanga birabananiye

Kaneza yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka