Abafatanyabikorwa barasabwa umusanzu mu gusana ikigo nderabuzima cya Mukarange
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burasaba abafatanyabikorwa b’ako karere mu iterambere gufatanya kugira ngo haboneke amafaranga miliyoni 150 yo gusana ikigo nderabuzima cya Mukarange.
Uretse kuba inyubako z’icyo kigo nderabuzima zishaje, kinasakaje amabati ya fiburosima (fibrocement), agira ingaruka ku buzima bw’abantu. Leta y’u Rwanda iherutse gutanga amabwiriza ko abafite amazu asakaje ayo mabati bayasakambura.
Izi ni zo mpamvu zikomeye zatumye ahanini ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bufata icyemeze cy’uko icyo kigo nderabuzima cyavugururwa.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’abafatanyabikorwa ba ko mu iterambere yabaye tariki 01/08/2012, nta mufatanyabikorwa n’umwe wigize agaragaza ko hari icyo yatanga kugira ngo icyo kigo nderabuzima gisanwe.
Benshi mu bagaragaje ibyo bazafatanya n’akarere ka Kayonza, bagaragaje ko bazagira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, ariko by’umwihariko mu duce tw’icyaro.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwafashe icyemezo cyo koherereza abafatanyabikorwa ba ko imihigo na gahunda y’ibikorwa gafite mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 kugira ngo babirebe bityo buri mufatanyabikorwa arebe icyo yatera inkunga.
Bamwe muri abo bafatanyabikorwa cyane cyane imiryango itegamiye kuri Leta bavuze ko ingengo y’imari ya bo itangira mu kwezi kwa cyenda, bikaba bishoboka ko bazagira icyo bagenera akarere kugira ngo ibyo bikorwa bibashe kugerwaho.
Uretse ikigo nderabuzima cya Mukarange, akarere ka Kayonza karanashaka gusana no kuvugurura ibitaro bya Gahini, kandi na byo nta mafaranga akarere gafite yo kubikora.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|