Abafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha baragira abandi inama yo kubyirinda

Ku wa Mbera tariki ya 20 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 38 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 14 Nzeli 2021 bafatirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bemera icyaha bakagira inama abandi yo kubyirinda.

Ubwo berekwaga itangazamakuru ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, Kayitana Jean Marie Vianney, umwe muri abo bantu 38 yavuze ko yafashwe ku mugoroba wa tariki 18 Nzeri 2021, afatwa amaze gukora impanuka.

Yagize ati “Inzoga ndabyemera narayinyoye, nayinyoye saa sita ngiye ku meza. Ku mugoroba nsoje akazi nka saa kumi n’ebyiri naratashye ngeze ku Kicukiro aho bakunze kwita kuri Rwandex, ngongana n’undi mumotari we aracika abapolisi bafata njyewe bapimye basanga mfite igipimo cya 2 cy’umusemburo wa Alukoro mu maraso”.

Kayitana yemeye amakosa ndetse ayasabira imbabazi anagira inama n’abandi batwara ibinyabiziga, kuzirinda kugwa mu makosa nk’ayo yaguyemo.

Ati “Iyo wanyoye ibisindisha ugatwara ikinyabiziga ntabwo uba ugifite ubushobozi bwo kukigenzura uko ugitwara, bishobora gutuma ukora impanuka nk’uko nanjye byambayeho, ubu nkaba mfite igikomere kuri ruseke. Ndagira inama abandi bashoferi kujya birinda gutwara ibinyabiziga banyoye kuko harimo ibyago byinshi byo gukora impanuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yongeye gukangurira abaturarwanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga kujya birinda kubitwara banyoye ibisindisha kandi ko abazajya babirengaho bazajya bafatwa babihanirwe.

Yagize ati “Polisi yagize igihe gihagije cyo gukangurira abantu kujya birinda gusoma ku kinyobwa cyose gisindisha igihe cyose bazi ko bari butware ikinyabiziga. Polisi izakomeza gutanga ubu butumwa ariko abazajya babirengaho na bo bazajya bafatwa babihanirwe”.

CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko atari ngombwa ko umuntu agera aho afatirwa mu muhanda atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, ahubwo abantu bagomba kubyirinda mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, ndetse no kurengera ibikorwaremezo byangirikira muri izo mpanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka