Abafashijwe na BK Foundation barishimira ko byabafashije kwaguka
Bamwe mu bafashijwe na BK Foundation barishimira ko byarushijeho kubafasha kwaguka mu bikorwa, bigatuma biteza imbere biciye mu mishinga itandukanye bafasha bakanatera inkunga.
BK Foundation ni kimwe mu bigo bitanu bya BK Group gifite umwihariko wo gukora ibikorwa bitagamije inyugu, binyuze mu nkingi zirimo iy’uburezi (Education), guhanga udushya (Innovation) no kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation), bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.
Mu burezi, bibanda cyane kuri gahunda yo guteza imbere imibereho y’umwana binyuze muri gahunda y’amarerero (ECDs’ Development), amahugurwa ku micungire y’ifaranga (Financial Literacy Program), amahugurwa ku bumenyingiro (TVETs) ndetse na gahunda yo kwishyurira abana mu mashuri (Scholarship Program).
Mu bijyanye no guhanga udushya, BK Foundation ifasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga irimo guhanga udushya, ndetse no gushyigikira urubyiruko rufite imishinga irimo udushya kandi igamije gutanga ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bibangamiye urubyiruko na sosiyete muri rusange.
Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, uyu muryango uteza imbere imishinga igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, gutunganya ibishingwe n’imyanda bikavugururwamo ibindi bikoresho, kwita ku masoko y’amazi, gutera ibiti, n’ibindi bikorwa bigamije iterambere rirambye.
Ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Jean Philippe Prosper yasuraga ibikorwa bya BK Foundation nka kimwe mu bigo bitanu bigize BK Group, yeretswe bimwe mu bikorwa byayo birimo imishinga y’urubyiruko yatewe inkunga, hamwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri rurenga 500 ruri mu mwiherero w’amarushanwa ya iDebate aterwa inkunga n’uwo muryango.
Mu mishinga yasuwe harimo Afia Pharma wa Papy Biganza, bakaba bakora ibijyanye no gucuruza imiti ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga, avuga ko BK Foundation yabafashije kubona inguzanyo itishyura inyungu, y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3,5, nyuma yo kubahugura mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari n’icungamutungo, binyuze mu mushinga BK Urumuri Initiative.
Ati “Amahugurwa twahawe yadufashije gusobanukirwa neza ibijyanye n’imicungire y’ifaranga, imicungire y’umushinga ndetse n’icungamutungo muri rusange, kuko cyera nta bumenyi buhagije twari tubifiteho, ariko ubu bimeze neza, ubu ngubu ubucuruzi bwacu buhagaze miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, ariko mu myaka itanu turashaka kubwagurira mu bihugu 10 muri Afurika, no kugera ku bushobozi bwa miliyali zirenga 30 ku mwaka.”
Delphine Uwera ni rwiyemezamirimo w’umukobwa ufite ikompanyi yitwa Byose Ni Bamboo ltd, ikora ibikorwa bitandukanye bivuye mu migano, avuga ko biciye mu marushanwa afasha imishinga y’urubyiruko aterwa inkunga na BK Foundation ku bufatanye n’ikigo Inkomoko Entrepreneur Development bahuguwe ku micungire y’ifaranga ndetse n’imicungire y’imishinga banahabwa inguzanyo itishyurwa inyungu, y’amafranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Ati “Gahunda twari dufite byari ukwagura ibyo dukora, twabigezeho, ndetse no kwigisha abakobwa benshi, nabyo twabigezeho kuko nyuma y’amahugurwa twahawe, natwe twateye intambwe duhugura urubyiruko rugera kuri 28, batatu muri bo babaye ba rwiyemezamirimo, abandi bagiye mu bundi buzima busanzwe, abandi tugenda tubaha ibiraka bya buri munsi, ubu dufite abakozi 11 ariko bajya biyongera bakaba 15 cyangwa 20 bitewe n’ibiraka dufite.”
Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye, Jean Philippe Prosper yashimye urwego ba rwiyemezamirimo bagezeho, abizeza ko bazakomeza gushyigikirwa, anaganiriza urubyiruko rw’abanyeshuri yasanze mu mwiherero w’amarushanwa ya iDebate kuri gahunda zitandukanye ziganjemo ibijyanye n’imikoreshereze y’imari, kwizigamira n’ibindi bifite aho bihuriye n’ikoreshwa neza ry’ifaranga hagamijwe kuyabyaza umusaruro.
Umuyobozi Mukuru wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire avuga ko mu mwaka umwe gusa uwo muryango umaze, bishimira ibikorwa bamaze kugeraho, kuko bihura neza n’intego zabo.
Ati “Iyo turebye abantu bigeraho, tukareba nka rwiyemezamirimo waje muri BK Urumuri, yatangiye ubucuruzi afite abakozi babiri akaba ageze aho afite 20, bikwereka ishusho y’ibyo ukora, bikanagufasha kumenya ibyemezo utangira gufata mu yindi mishinga cyangwa n’iyo mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa, kugira ngo ufate ibyemezo nyabyo byo gushyigikira ba rwiyemezamirimo.”
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwasuwe ruri mu mwiherero w’amarushanwa ya iDebate rurarenga 500 rwaturutse mu bigo bitandukanye bigera kuri 68, naho umushinga wa Afia Pharma watangiye ufite ingengo y’imari ingana na miliyoni 20, ukaba ubarirwa agera hafi miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe muri Byose Ni Bamboo ltd bageze kuri miliyoni 19 ndetse inyungu ya buri mwaka hatabariwemo umusoro (Net Interest) ikaba isaga Amafaranga miliyoni umunani (Frw 8,000,000) y’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|