Abafaransa 2 bafatiwe mu Rwanda nta byangombwa bafite

Roger Patrick Claude Michel na Jean Marc Roger Dimanche, bakomoka mu Bufaransa, boherejwe iwabo nyuma yo gufatwa binjira mu Rwanda batabifitiye ibyangombwa.

Abafaransa 2 bari bafatiwe mu Rwanda badafite Visa
Abafaransa 2 bari bafatiwe mu Rwanda badafite Visa

Bafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Kongo, mu karere ka Rubavu, bashaka kwinjira mu Rwanda batabifitiye uruhushya (Visa), ku wa 22 Kanama 2016.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda babasabye gusubira muri Congo, bakabanza bagasaba uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda, bakoresheje murandasi (Internet) ariko barabyanga.

Aba bagabo bombi, baje kwinjira, batwawe n’imodoka y’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi.

Bageze i Kigali bahise bafatwa, boherezwa i Rubavu kugirango babazwe ibijyanye no kwinjira kwabo badafite ibyangombwa bibibemerera, baragarurwa bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Ubutabera bwaje kubemerera gukurikiranwa bari hanze, nyuma y’iminsi itatu barafungurwa.

Mu rwego rw’iperereza ubutabera bwasabye gushyikirizwa imodoka y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi barimo, ndetse n’amazina y’uwari uyitwaye.

Aya makuru yari akanewe mu iperereza yatanzwe bitinze, binatinza urubanza kuko yabonetse kuwa 30 Nzeli.

Nyuma y’urubanza, baherekejwe n’abayobozi bo muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, bahawe impapuro zibemera gusohoka mu gihugu (Visa), n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, kuri uyu wa 13 Ukwakira2016.

Bahawe Visa zibemerera gusohoka mu Rwanda
Bahawe Visa zibemerera gusohoka mu Rwanda

Aba bagabo bemeye icyaha baregwa cyo kwinjira mu gihugu batabifitiye ibyangombwa, banacibwa ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u R’wanda buri wese, hakurikijwe amategeko.

Burijwe indege ibajyana mu gihugu cyabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

ABOBAZA NTA(VISA) NIBASUBIREYO NABADUTEZAKAGA

BONY yanditse ku itariki ya: 16-10-2016  →  Musubize

1930 niheza iyo aba nge wabafashe nabajyana kanyabushonga kuko abo bagabo ninzererezi zikomeye,

jean claude yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Kandi ari umunyarwanda ufatiwe iwabo wasanga byacitse,ariko twe tubahaye visa ibasubiza iwabo.Ntawe ugira ukundi agize .

remember yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

nibyo twirinde kuba insina ngufi,gusa zinzi uko babasubije mubabajije impamvu yabateye kwinjira nta byangombwa,mutubwire.

RUKUNDO CLAUDE yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

nabandi bamenye ko urwanda atari nk’icyumba winjira ukanasohokamo uko wishakiye!

niyirora valens "Sultan bull smith" yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Abatarahagera nabo baradutiya bakaza rwihishwa natwe turakanuye bakomeye batobe Congo.

fre yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Dukomeje gushimira police yacu kuko ntamikino ifite mukazi

alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

iyobaza kuba abirabura baba bakatiwe burundu ngo nabicanyi

Patrick yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

kbs nimukomerezaho.

Nzabahimana Abel yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

Kabisa Nibyiza

Nzabahimana Abel yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

mukomerezaho rwose turabashyigikiye kbs

Nzabahimana Abel yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

IBYO NIBYOBYO NTAMPAMVU YOKUDUFATIRANA UKO BISHAKIYE.

FELIX yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka