Abadepite ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya WASAC ku bibazo biterwa n’ikimoteri cya Nduba

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi Isuku n’Isukura (WASAC), cyasabwe ibisobanuro ku bibazo bibangamiye abaturage bikigaragara mu kimoteri cya Nduba, birimo kunanirwa kuyobora uko bikwiye amazi muri icyo kimoteri, akajya mu nzu z’abaturage, gusa ibisubizo byatanzwe n’icyo kigo ntibyanyuze Abadepite.

Abayobozi muri WASAC batanga ibisobanuro muri PAC
Abayobozi muri WASAC batanga ibisobanuro muri PAC

Ni ibisobanuro basabwe n’Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo w’Igihugu (PAC), ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, ubwo icyo kigo cyari cyitabye ngo gitange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe n’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Abagize PAC bagaragaje ko WASAC yagiranye amasezerano ya Miliyoni 101 buri kwezi, na Depot Pharmaceutique et Materiel Medicale Karisimbi, yo kunoza isuku n’isukura ku kimoteri cya Nduba, ariko ubwo cyagenzurwaga mu kwezi k’Ukuboza 2023, hagaragayemo ibibazo bikibangamiye abaturage, nyamara bigaragara ko ayo mafaranga yishyurwa buri kwezi.

Muri ubwo bugenzuzi basanze abakozi bakora mu kimoteri badahabwa ibikoresho by’ubwirinzi birimo udupfukamunwa, bote, uturindantoki, amataburiya n’ingofero, kandi nyamara amasezerano abiteganya, ibintu bisa nk’aho bikorwa nkana kugira ngo amafaranga atavamo agura ibyo bikoresho, kandi nyamara byaragenewe angana na 32,449,000Frw.

Kunanirwa kuyobora uko bikwiye amazi ava mu kimoteri, bituma atemba ajya mu bikorwa by’abaturage birimo inzu, amashyamba n’ibindi birimo imirima.

Hon Germaine Mukabalisa yavuze ko atari ubwa mbere abaturage baturiye icyo kimoteri binubira ko amazi akivamo abageraho.

Ati “Ariko ibi bifite rwiyemezamirimo n’ubundi wishyurwa, ayo mazi ntayayobora, turagira ngo tubaze impamvu hadakurikizwa ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, kugira ngo ibibazo byose bikemurwe.”

Akomeza agira ati “Hari ukunanirwa kuzitira aho icyo kimoteri kiri, kugira ngo hakumirwe abashobora kujyamo bitemewe, bakaba bahatera umwanda, bakawutera hejuru cyangwa bakawushyira hanze, cyangwa se n’abana bakaba bajyamo.”

Byose byiyongeraho kunanirwa gutunganyamo imyanda yo mu kimoteri ifumbire, ndetse no kunanirwa kwimurira ahandi abaturage bahaturiye, aho igenzura ryagaragaje ko mu bibanza 394 bituwe ahari munsi ya metero 400 ziteganyijwe hagati y’ikimoteri n’abaturage bakaba batarimurwa.

Mu gusubiza ibibazo bagaragarijwe, Eng Dominique Murekezi, umuyobozi w’ikigo gishinzwe imishinga muri WASAC (WASAC Development), yavuze ko byagaragaye ko rwiyemezamirimo atagiye akurikirana ibibazo biri mu bakozi.

Yagize ati “Tumaze kubigaragarizwa twashyizeho ikipe ibikurikirana kenshi mu cyumweru, kugira ngo tugenzure ko koko bikoreshwa cyane ko byabaga bihari, ariko bakagira uburangare bwo kubikoresha. Twumvikanye na rwiyemezamirimo abatabyambara birukanwa, ubu bose barabyambara. Hari habayeho uburangare mu gukurikirana uko byubahirizwa, ariko ubu birubahirizwa.”

Yongeraho ati “Ikindi kibazo cyabayeho kwari uko amazi y’imvura atemba ava mu kimoteri, yarengaga imiyoboro akajya mu mirima y’abaturage, byaterwaga n’imiyoboro yari mito hagwa imvura nyinshi ikuzura. Icyabayeho ni uko hacukuwe imiyoboro minini, n’ibyobo byakira ayo mazi, kugira ngo uko imvura yagwa ingana kose ntiyongere kuzura ngo arenge ajye mu butaka bw’abaturage.”

Nubwo yagiye atanga ibisubizo ku bibazo byose byagiye bigaragazwa, Abadepite bagize PAC, bagaragaza ko batanyuzwe ndetse ko ibibazo by’ikimoteri cya Nduba bimaze kurambirana, kubera ko byabaye ngarukamwaka mu bigaragazwa n’umugenzuzi w’imari ya Leta.

Abadepite ntibanyuzwe n'ibisobanuro bya WASAC
Abadepite ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya WASAC

Mu gutanga ibisubizo byisumbuyeho, umuyobozi wa WASAC Eng Gisele Muhumuza, yavuze ko igisubizo kirambye kiri mu kimoteri gishya, kandi ko inyingo yimbitse yarangiye, ahubwo harimo gushakwa mu buryo bwihuse umufatanyabikorwa.

Yagize ati “Ubu icyiciro kigezweho ni icyo gushaka umufatanyabikorwa ufite ubwo bunararibonye, kandi ushobora kuza akabidukorera mu gihe cyaba kitarambiranye. Ikindi kirimo ni uburyo bwo gushakisha amikoro, tukabikora mu buryo dufatanyije n’uwo mufatanyabikorwa, kugira ngo havemo uburyo bwo kubikoramo ubucuruzi, hafatwa ibishyingwe bibora n’ibitabora bishobora kugira icyo bimara.”

Ubuyobozi bwa WASAC bwavuze ko bugiye kongera gufatanya n’Umujyi wa Kigali, hakabaho ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gutandukanya ibishyingwe bibora n’ibitabora, kugira ngo igihe uwo mufatanyabikorwa azaba amaze kubonekera batazagorwa no kurobanura ibyo bishyingwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka