Abadepite bo muri Afurika y’Epfo bari mu Rwanda mu gutsura umubano

Abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo bari mu ruzinduko rwo kureba uko bagenzi babo bo mu Rwanda bashyiraho amategeko.

Abadepite ba Afurika y'Epfo basuye ab'u Rwanda mu guhanahana ubunararibonye
Abadepite ba Afurika y’Epfo basuye ab’u Rwanda mu guhanahana ubunararibonye

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ukuboza 2017, aba badepite bahuye na Perezidante w’Inteko ishinga amategeko Donatile Mukabalisa na Perezida wa Sena Bernard Makuza hamwe n’abandi badepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa leta (PAC).

Mu byo basobanuriwe, basanze uburyo bwo gushyiraho amategeko n’uko inteko ikorana n’izindi nzego za guverinoma nk’urwego rushinzwe kugenzura imari ya leta binoze, nk’uko uhagarariye iri tsinda yabitangaje Matlhodi Maseko.

Yagize ati “Hari byinshi mu Rwanda tutarondora ngo tubirangize. Gukurikirana uko abayobozi bakorsha umutungo wa leta no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko byose ni ibintu bihamye…kandi ntushobora kugwa mu ikosa uramutse ubikoze nk’uko u Rwanda rubikora.”

Perezida wa Sena Makuza na Hon Matlhodi Maseko wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Afurika y'Epfo bahanye impano
Perezida wa Sena Makuza na Hon Matlhodi Maseko wari uyoboye itsinda ryaturutse muri Afurika y’Epfo bahanye impano

Igice aba badepite baturukamo cya Cape y’Uburengerazuba kiza ku mwanya wa kabiri mu kuzamura ubukungu bwa Afurika y’Epfo muri rusange. Iyi ntara ni nayo ifite ubukungu buzamuka cyane kuruta izindi ntara.

Senateri Makuza yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo narwo rukigira kuri politike zimwe na zimwe z’iki gihugu, uko giteza imbere abaturage n’ubukungu.

Ati “Imiryango yacu irafunguye kuri buri wese. Abanyarwanda bashaka gusangiza buri wese ibyiza bakora ariko bigira no ku bandi cyane cyane nka Afurika y’Epfo duhuje icyerekezo.”

Bamawe mu badepite baturutse muri Afurika y'Epfo
Bamawe mu badepite baturutse muri Afurika y’Epfo

Abadepite ku mpande zombi bemeza ko umubano w’ibihugu byombi wateye imbere. Guverinoma ya Afurika y’Epfo iherutse guha u Rwanda intare n’inkura zari zarazimye muri Pariki y’Akagera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo Badepite Nibaze Birebere Iterambere Abanyarwanda Twagezeho Maze Batwigireho .

Anselme Ntibeshya yanditse ku itariki ya: 7-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka