Abadepite bo mu Rwanda batangiza ibikorwa byabo amasengesho
Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bafite akamenyero ko gutangiza ibikorwa byabo amasengesho nk’uko Kigali Today yabibonye mu mwiherero Abadepite bakoreye i Muhazi ya Rwamagana, ndetse bigashimangirwa n’umunyamabanga mukuru w’Inteko, umutwe w’Abadepite madamu Immaculee Mukarurangwa.
Ubwo abadepite batangiraga umwiherero bakoreye i Muhazi ya Rwamagana kuwa 25/09/2012 umunyamabanga mukuru w’Inteko yasabye Depite Bwiza Connie kuyobora amasengesho atangiza umwiherero.
Depite Bwiza Connie usanzwe asengera muri Zion Temple benshi bita kwa Gitwaza yasenze mu buryo rusange, umuntu atakumvamo idini aherereyemo.
Uyu mudepite yayoboye isengesho ryamaze umunota 1 n’amasegonda 27, asaba Imana ngo iyobore ibitekerezo by’abadepite mu mwiherero ndetse anayishimira ko ikomeje gufasha u Rwanda ikaba inaba hafi y’abadepite mu mirimo yabo.
Ni igitekerezo cy’Umunyamabanga Mukuru w’Inteko
Kigali Today yabajije Umunyamabanga Mukuru w’Inteko uko ayo masengesho ayoborwa dore ku mu Nteko habamo abadepite 80 bafite imyemerere itandukanye ndetse bari no mu madini atandukanye.
Madamu Mukarurangwa avuga ko nta mabwiriza yihariye agenga uko abadepite basenga mu nteko.
Ngo amasengesho ayoborwa n’umwe mu badepite Umunyamabanga Mukuru ahitamo ku giti cye, kandi kugeza ubu ngo agerageza guhindura abayobora amasengesho, hakaba hagaragaramo buri gihe ko abadepite bose bahabwa urubuga rwo gusengera bagenzi babo.

Uyu munyamabanga mukuru yavuze ko kugeza ubu nta mudepite uragaragaza ko abangamiwe n’umugenzo wo gusenga mu bikorwa by’Inteko, ndetse ngo nta n’uwo arasaba kuyobora amasengesho ngo abyange.
Gusa ngo haramutse hagaragaye umudepite utabyishimiye uwo mugenzo wahagarikwa kuko udateganyijwe mu mabwiriza agenga imirimo y’Inteko ishinga amategeko mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Abadepite aravuga ko we nk’umukirisitukazi yumva ibikorwa byose abantu bashyizeho umutima byatangizwa no kwirangiza Imana kandi akaba yemera ko Imana ariyo iyobora ibyo abantu babamo byose.
Abakurikirana imirimo mu Nteko mu mutwe wa Sena babwiye Kigali Today ko muri Sena hataragaragara uwo mugenzo wo gutangiza amasengesho ibikorwa byabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Hah, igihu cyamenye iri banga nta cyagihungabanya kuko Imana iba igifite mu minwe. ahubwo tugomba no kwiga ibanga ryo gutanga kandi tugatanga cyane maze mukareba uburyo twiyubakira US iwacu i Rwanda.