Abadepite bifuza ko aho abantu bakorera hashyirwa imbonezamikurire z’abana (ECDs)

Bamwe mu babyeyi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga, bavuga ko nyuma yo kuva mu kiruhuko cyo kubyara (maternity leave), basigarana ikibazo cyo kudashobora konsa abana babo mu masaha y’akazi. Nubwo hari isaha imwe yo konsa bemererwa, abenshi ntibashobora kuyifata ngo bajye konsa, kubera intera ndende hagati y’aho bakorera n’aho batuye. Hagombye rero gushyirwaho ahantu hafasha ababyeyi bakora kubona uko bonsa abana babo nk’uko byasabwe n’Abadepite.

ECD Centre iherutse gutangizwa no muri Village Urugwiro, ikaba itangirwamo serivisi z'imbonezamikurire zigenewe abana b'abakozi bo mu biro by'Umukuru w'Igihugu (Village Urugwiro)
ECD Centre iherutse gutangizwa no muri Village Urugwiro, ikaba itangirwamo serivisi z’imbonezamikurire zigenewe abana b’abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro)

Icyo kibazo cyagarutsweho, ubwo Abadepite barimo biga ku ivugururwa ry’itegeko rigenga umurimo, Abadepite bifuje ko Ibigo bya Leta, ibyigenga n’Imiryango itari iya Leta, byashyiraho amarerero azwi nka ECDs (Early Childhood Development centers), mu rwego rwo gufasha ababyeyi gukora akazi kabo neza batekanye, mu gihe cy’umwaka nyuma yo kubyara.

Depite Deogratias Bizimana Minani yagize ati “Gushyira za ECDs aho abantu bakorera byagombye kwitabwaho mu rwego rwo gufasha ababyeyi gukora batekanye nyuma yo kuva mu kiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye .”

Abaganga bagira inama ababyeyi ko bakwiye konsa abana babo mu mezi atandatu abanza y’ubuzima bwabo nta kindi babavangiye, kugira ngo bakure neza, kuko konsa umwana neza bimurinda zimwe mu ndwara zibasira abana, kandi konsa bikaba ari ingenzi mu kongera urukundo rw’umwana na nyina.

Itegeko rigenga umurimo rihari, ariko ririmo rivugururwa, ryemerera umubyeyi ikiruhuko cy’amezi atatu nyuma yo kubyara, hakiyongeraho isaha imwe yo konsa umwana mu gihe cy’umwaka.

Abadepite bavuga ko gushyira za ECDs aho abantu bakorera, yaba inzira imwe yo kurwanya igwingira mu bana, kandi ko byagira uruhare rukomeye kongera urukundo hagati y’abana n’ababyeyi.

Hari bimwe mu bigo n’inzego byashyizeho za ECDs aho bikorera, bigamije gufasha ababyeyi babikorera gukomeza konsa abana babo no kubitaho kandi bakanakora akazi neza, gusa Abadepite bifuje ko hakwiye gushyirwaho gahunda ya Leta ishimangira ishyirwaho rya za ECDs ku kazi aho abantu bakorera.

Ababyeyi bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga baganiriye na The New Times dukesha iyi nkuru, bavuze ko gushyira za ECDs aho bakorera byabafasha kwita ku bana babo.

Uwitonze Rachel w’imyaka 32 y’amavuko, akaba ari umubyeyi w’abana babiri, avuga ko iyo afite umwana muto biba bigoye gukomeza konsa umwana we ntacyo amuvangiye nyuma y’uko ikiruhuko cyo kubyara kirangiye.

Yagize ati, “ Gushyiraho za ECDs aho abantu bakorera cyaba ari igitekerezo cyiza, kuri jye, ntibyashobokaga konsa mu masaha y’akazi, kuko aho nkorera ni kure cyane y’aho ntuye. Sinari kubishobora, ubwo rero nafashe icyemezo cyo kumuha imfashabere kuko sinabaga mpari mu masaha y’akazi, ibyo rero byambujije konsa abana banjye ntacyo mbavangiyemo mu mezi atandatu abanza y’ubuzima bwabo.”

Yakomeje agira ati “Akenshi abana basigara mu ngo bonyine n’abakozi babarera, hakaba nubwo babahohotera cyangwa ntibabafate neza, ariko gushyiraho za ECDs ku kazi aho abantu bakorera byatuma abana bacu baba batekanye, kuko bitabwaho n’abantu babifitemo ubumenyi kandi babikora kinyamwuga.”

Ikigo cy’igihugu cyita kita ku mikurire y’abana (The National Child Development Agency ‘NCDA’) gisaba ibigo bya Leta n’ibyigenga gushyira imbaraga muri gahunda yo guhyiraho za ECDs mu rwego rwo gufasha abakozi babyo gukomeza kwita ku bana babo mu gihe bari ku kazi.

Munyampeta Emmanuel, impuguke mu kurera neza muri NCDA, yagize ati “Ubu turacyari mu bukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi no kubakangurira gushyigikira ishyirwaho rya za ECDs n’imicungire yazo, aho abantu bakorera. Gahunda ya NCDA ni ukwihutisha ishyirwaho rya za ECDs, kuko biri mu nyungu z’abana, abakozi ndetse n’abakoresha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri igitekerezo cyo gushyiraho ingo mbonezamikurire ku bana b’abakozi ba leta n’ibigo byigenga birakwiye. Kuko byaba bibabaje usanze abana ba bene aba bakozi aribo bafite igwingira kubwo kutonswa neza uko bikwiye Atari uko ababyeyi babo batabizi ko ari ingenzi ahubwo ari ukubera imiterere y’akazi kabazitira. Ibi bigo babishyize hafi y’aho bakorera baba babafashije rwose. Ikindi bakanabongerera ibihe byo kujya konsa.

Uwimbabazi Badria yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka