Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryo gucunga amakuru yoherezwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje Umushinga w’Itegeko ryemeza burundu amasezerano ya Afurika Yunze Ubumwe yerekeye gucunga amakuru Abanyarwanda bohereza cyangwa bakira biciye mu ikoranabuhanga.

Paul Ingabire (hagati) na Alvera Mukabaramba (ibumoso) mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Nyakanga 2019
Paul Ingabire (hagati) na Alvera Mukabaramba (ibumoso) mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 24 Nyakanga 2019

Abadepite bemeje uwo mushinga ku wa gatatu tariki 25 Nyakanga 2019. Ni mu gihe u Rwanda rurimo gutegura umushinga wo kurinda umutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga n’amakuru y’umuntu bwite.

Uwo mushinga w’itegeko ku mutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga n’amakuru y’umuntu bwite abikwa muri mudasobwa ukaba waremerejwe i Malabo muri Gineya Ekwatoriyale, ku wa 27 Kamena 2014.

Ubwo Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Ingabire Paula, yagezega ko Nteko Ishinga Amategeko uwo mushinga tariki 24 Nyakanga 2019, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba rufatanyije n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Minisitiri Ingabire Paula yagize ati “Aya masezerano ari mu nyungu zacu kuko dusabwa kuba hari amasezerano twaba twaremeje kugira ngo tubashe guhuza ibyo tumaze gukora mu kurinda umutekano w’amakuru y’ikoranabuhanga.”

Abadepite baganiriye no ku bufatanye hagati y’u Rwanda na Ethiopia

Inteko yakomeje kwiga ku mushinga w’itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma ya Ethiopiya mu byerekeye itumanaho, amakuru n’itangazamakuru, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 28 Mata 2017.

Dr Alivera Mukabaramba, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni we wagejeje ku nteko uyu mushiga. Yavuze ko uzafasha u Rwanda mu guteza imbere itangazamakuru hagati y’u Rwanda na Ethiopiya.

Depite Frank Habineza yasabye ko itegeko ritakwemezwa ritaragera muri komisiyo kubera ko ridashyigikiye mu gufasha ibindi bitangazamakuru byigenga usibye itangazamakuru rya Leta (RBA), nyamara byaba byiza n’ibindi bitangazamakuru bifashijwe binyuze nko mu Rwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) cyane cyane ko rushinzwe gufasha abanyamakuru.

Iki gitekerezo cyashyigikiwe na Depite Niwemukobwa wasabye ko Minisitiri yasobanurira inteko uko aya masezerano yagirira akamaro n’ibindi bitangazamakuru byigenga.

Minisitiri Mukabaramba yasobanuye ko atahamya ko muri ayo masezerano harimo ibitanganzamakuru byigenga.

Ati “Muri aya masezerano ntago nkeka ko harimo ibitangazamakuru byigenga muri Ethiopiya ariko urebye harimo gukorana n’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council) ifite mu nshingano gufasha ibitangazamakuru bya Leta n’ibyigenga.”

Ku kibazo cy’uko hari ingingo zivuga ku kugeza ku baturage amakuru muri ibi bihugu, Ministiri Alvera Mukabaramba yavuze ko amatsinda y’ibihugu byombi (delegation) azajya ahura kugira ngo yumvikane ku makuru atangarizwa abaturage.

Ati “Igikuru gihari ni ugusangira ubunararimbonye bw’ibyavuye mu bushakashatsi bigamije guteza imbere itangazamakuru no gusakaza amakuru mu bihugu byombi.”

Aya amasezerano na yo yatorewe n’abadepite 43 bayemeza mu gihe abandi 10 bayanze.

Aya masezerano yombi yemejwe n’inteko bidaciye muri komisiyo z’inteko zisanzwe ziga ku mishinga imwe n’imwe cyangwa amasezerano mbere y’uko yemezwa n’inteko rusange y’Abadepite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka