Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu Gutanga Amasoko

Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu gutanga Amasoko.

Ubwo Abadepite bemezaga uwo mushinga w'itegeko
Ubwo Abadepite bemezaga uwo mushinga w’itegeko

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 91 zibumbiye mu mitwe icyenda. Muri izi ngingo harimo ivuga ko gukora umwuga wo gutanga amasoko nk’umunyamwuga wemewe, agomba kuba abifitiye uruhushya cyangwa isosiyete ibifitiye uruhushya ndetse ingingo ya 56 ivuga uburyo bw’imikorere y’umunyamwuga mu itangwa ry’amasoko ku giti cye, ingingo ya 57 ikavuga ku izina rikoreshwa mu mwuga mu gutanga amasoko.

Depite Muhakwa Valens, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, yagaragaje ko kwemeza umushinga w’itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abanyamwuga mu gutanga amasoko, byaba igisubizo ku bibazo biri muri uru rwego, cyane ko ibyinshi bishingiye ku bumenyi budahagije bw’abatanga amasoko.

Ati “Iri tegeko ubwo ryemejwe rizafasha kubaka ubushobozi bw’abakora muri serivisi zo gutanga amasoko, haba mu bigo by’abikorera ariko no muri Leta, kuko Igihugu kidafite abanyamwuga benshi babishoboye kandi babikora neza.”

Ikindi cyagarutsweho ni uko ishingano z’urwo rugaga zitagomba kugongana n’izindi nzego zisanzweho, kuko kigomba kuba ari ikigo cyigenga ariko buri muntu wese ushaka gupiganirwa amasoko akaba arurimo.

Depite Muhakwa “Umwuga wo gutanga amasoko bivuga umurimo ukorwa ku buryo buhoraho, ujyanye n’ibikorwa by’itangwa ry’amasoko n’imicungire y’uburyo bwo kugura no kugemura ibyaguzwe bikubiyemo kugura, gukodesha ibintu, kubakisha cyangwa gukoresha serivisi, bikozwe n’Urwego rutanga isoko cyangwa igikorwa icyo ari cyo cyose kigamije gufasha inzego zikenera ibintu”.

Ati “Hari nko kubona ibikoresho, gukora imirimo y’ubwubatsi cyangwa kubona serivisi, harimo gutegura no gutanga ibitabo bihamagarira ipiganwa, gutumira no gutoranya abagemura, abubatsi, impuguke no gukora imishyikirano igamije gushyira umukono ku masezerano”.

Abadepite basobanuriwe ko abazajya muri uyu mwuga bagomba kuba bafite impamyabumenyi ya kinyamwuga. Bivuga impamyabumenyi iri ku rwego rumwe n’impamyabumeyi ya ‘Master’s degree’, itangwa nyuma yo kurangiza gahunda y’inyigisho zijyanye no gutanga amasoko, zikubiyemo ubumenyi busanzwe n’ubumenyi ngiro, igahabwa umuntu ufite nibura kimwe mu byemezo bitangwa ku byiciro by’abanyamwuga mu itangwa ry’amasoko.

Muri uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’Abadepite, mu ngingo yawo ya 3 havuga ko hashyizweho Ikigo cy’Abanyamwuga mu gutanga Amasoko, cyitwa ‘IPP’ mu magambo ahinnye y’Icyongereza. IPP ifite ubuzimagatozi, ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere no mu micungire y’umutungo wayo. Ikigo gicungwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko n’amategeko ngengamikorere yayo.

Icyicaro cya IPP kiri mu Mujyi wa Kigali. Gishobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda bibaye ngombwa, byemejwe n’Inteko Rusange ya IPP. Ishobora kugira amashami mu Gihugu no kugira abayihagarariye mu mahanga, byemejwe n’Inteko Rusange yayo.

Depite Muhakwa (ibumoso) muri ibyo biganiro
Depite Muhakwa (ibumoso) muri ibyo biganiro

Intego ya IPP ni ukugenzura no guteza imbere umwuga w’itangwa ry’amasoko mu Rwanda, kongera ubushobozi bw’abanyamwuga mu itangwa ry’amasoko mu Rwanda, guteza imbere ireme ry’imikorere n’imyitwarire bya kinyamwuga.

Ishyirwaho ry’uru rugaga ni igisubizo ku bibazo biri mu itangwa ry’amasoko muri rusange, bikaba bifitiye akamaro abari n’abitegura kujya muri uyu mwuga.

Inzira yo kwemerwa nk’umunyamwuga mu itangwa ry’amasoko

Umuntu ku giti cye wiyandikishije muri IPP nk’umunyamwuga w’inzobere cyangwa umunyamwuga, afite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri makuru, afite impamyabumenyi ijyanye n’itangwa ry’amasoko n’imicungire y’uburyo bwo kugura no kugemura ibyaguzwe, cyangwa n’ibisa na byo byatanzwe n’ikigo cyemewe.

Ashobora kuba afite uburambe mu gutanga amasoko ariko adafite impamyabumenyi ya kinyamwuga, aba yujuje ibisabwa ngo abe umunyamuryango w’umunyamwuga wemewe mu itangwa ry’amasoko, iyo arangije inzira yemewe y’ubunyamwuga mu itangwa ry’amasoko.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka