Abadepite baturuka muri RPF bibukijwe kujya bita ku ireme ry’amategeko batora

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yasabye Abadepite baturuka mu Muryango RPF-Inkotanyi, kujya bakorana ubushishozi, bagatora amategeko ajyana n’umuco w’Igihugu ndetse n’indangagaciro zacyo.

Ibyo yabivugiye mu nama yamuhuje n’abo Badepite, ku wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, ku Cyicaro gikuru cy’uwo muryango giherereye i Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Abadepite baturuka muri RPF Inkotanyi bari mu biganiro
Abadepite baturuka muri RPF Inkotanyi bari mu biganiro

Gasamagera yibukije abo Badepite inshingano zabo zo gutora amategeko, guhagararira abaturage no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, avuga ko izo nshingano uko ari eshatu, ari ingenzi cyane mu gukomeza gutera imbere kw’igihugu.

Yagize ati “Mu gutora amategeko, ni gute mubanza kwita ku ireme ry’amategeko mutora? Ese agaragaza indangagaciro z’Igihugu cyacu? Ese turakurikirana uko bikwiye kuva imishinga y’amategeko igejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza atowe agatangira no kubahirizwa.

Yabibukije ko kugenzura ibikorwa bya Guverinoma bitarangirira mu nama aho baba bateraniye mu nteko, ko za komite zitandukanye z’Abadepite zikwiye kujya zishyiraho ingamba zikwiye, zituma Guverinoma igeza ku baturage ibyo ikwiye kubakorera, nk’uko byatangajwe na The New Times.

Uretse izo nshingano z’ibanze z’Abadepite, Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi, yabibukije kujya bashyira imbere inyungu z’Igihugu, mu nama mpuzamahanga zose bitabira.

Yagize ati “Gusa tugomba kubanza tukisuzuma ubwacu, tukibaza niba koko tuzi inyungu z’Igihugu, kugira ngo tube twashobora kuzisobanurira n’ab’ahandi duhura”.

Mu matora y’Abadepite yabaye mu 2018, RPF-Inkotanyi yabonye amajwi 75%, ahesha uwo muryango imyanya 40 kuri 53 yahatanirwaga n’amashyaka ya politiki. Amatora ataha y’Abadepite, ateganyijwe mu mwaka 2024, hamwe n’aya Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka