Abadepite batahuye miliyari 1.5Frws yaburiwe irengero yaragombaga gukora umuhanda

Komisiyo ishinzwe Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko yasabye ko hatumizwa abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, kugira ngo basobanure idindira ry’imwe mu mishanga y’iterambere, ndetse zimwe mu nkunga zayo zikaba zaranyerejwe.

Depite Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y'Ubukungu
Depite Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’urugendo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko bagiriye hirya no hino mu gihugu, nyuma bikagaragara ko nubwo hashowemo amamiliyoni menshi, imyinshi mu mishanga itashyizwe mu bikorwa, indi igategurwa nabi.

Urugero, Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, yagaragaje ko mu rugendo yagiriye hirya no hino mu gihugu kuva tariki ya 2 kugera ku ya 13 Werurwe 2020, basanze nta kintu na kimwe cyakozwe ku muhanda w’ibirometero 28 wa Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo mu Karere ka Muhanga, nyamara wari ufite ingengo y’imari ingana na miliyari1.54 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida w’iyi Komisiyo, Omar Munyaneza, ati “Dusura aho hantu, byari biteganyijwe ko umuhanda uba uhari, nta kimenyetso cy’umuhanda cyari gihari cyangwa ngo hatangwe ibisobanuro bigaragaza aho amafaranga yagiye”.

Uyu ni umwe mu mishanga iyo Komisiyo yagaragaje muri raporo, igaragaza ko ingengo y’imari y’uturere yazamutseho miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda, kuko yavuye kuri miliyari 658.2 (kuva muri Kamena 2019), igera kuri miliyari 673.

Raporo ya Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ubukungu, igaragaza ko ingengo y’imari y’uturere ya 2019-2020, yakoreshejejwe kuri 36%, ni ukuvuga ko hari hakoreshejwe miliyari 245.4 mu Ukuboza 2019, naho muri Werurwe ubwo Komisiyo yasuraga uturere, ikaba yari imaze gukoreshwa kuri 48%, bivuze ko hari hamaze gukoreshwa miliyari 322.

Ku ngengo y’imari y’uturere igenewe ibikorwa by’iterambere, uturere twari tumaze gukoreshaho 27%, bingana na miliyari 83.3 mu Ukuboza 2019, naho muri Werurwe 2020 twari tumaze gukoreshaho 40% angana na miliyari 125.7 kuri miliyari 302.6 yari agenewe icyo gice.

Ibi bigaragaza ko mu mishanga 622 y’iterambere, 154 yonyine ari yo yarangiye, 344 ikaba ikiri gushyirwa mu bikorwa, 103 ikiri mu masoko, naho 21 ikaba itarakozwe kubera ko itarabona inkunga.

Munyanzeza avuga ko ibi bijyana n’ikibazo cyaburiwe igisubizo ku bijyanye n’idindira ry’iyo mishanga, aho uturere twabajijwe twasubije ko gutinda kwayo byatewe no gutinda guhabwa amafaranga na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ndetse n’abaterankunga.

Ati “Abayobozi mu turere babwiye abagize Komisiyo ko iyo basabye amafaranga muri MINECOFIN, bitwara igihe kugira ngo bayabone, ko n’iyo aje aza mu byiciro”.

Depite Munyaneza ariko yavuze ko kudindira kw’iyo mishanga hari aho bigaragara ko byatewe na tumwe mu turere twikoreshereje ingengo y’imari mu buryo bwatwo, bitajyanye n’iyavuguruwe.

Mu turere tumwe hagaragaye imitegurire mibi

Komisiyo y’Ubukungu mu Nteko Ishinga Amategeko, ivuga ko yasanze imirimo yo kubaka ibitaro bya Munini mu Karere ka Nyaruguru, itarateganyije umuyoboro wa interineti (fiber optic), ndetse nta n’uburyo bwo kugeramo amazi, nyamara byose byari biteganyirijwe ingengo y’imari.

Kuri ibyo bitaro kandi, Komisiyo yasanze hatarateganyijwe uburyo bwo gutwika imyanda (incinerator), cyangwa bwo gufata amazi y’imyanda.

Ati “Twasabye ko ibyo byose hamwe hamwe n’ibindi byazatekerezwaho mu ngengo y’imari itaha, mbere y’uko ingengo y’imari ivuguruwe itangazwa, ariko Komisiyo nay o izakomeza gukurikirana ibibazo bitakemuwe mbere”.

Komisiyo kandi yagaragaje imikoreshereze mibi y’ingengo y’imari igenewe ibikorwa by’uburinganire n’ubwuzuzanye, ingana na miliyari 92.7 z’amafaranga y’u Rwanda, muri yo miliyari 53.9 zikaba zarakoreshejwe mu mishanga yo gushakira abagore imirimo, nyamara kandi ibyo bibarirwa mu bikorwa by’iterambere.

Kuri iki, Komisiyo yasabye ko habaho guhamagaza Minisiteri bireba n’ibigo bya Leta, bigatanga ibisobanuro ibyo bibazo, ndetse n’uburyo bateganya kubikemura.

Minisiteri y’Ubuzima izahamagazwa, kugira ngo isobanure ibibazo bigendanye n’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, ikibazo cy’imishahara y’abaganga mu Bitaro bya Rwinkwavu na Rilima, ndetse n’ikibazo cya poste de sante zo mu Karere ka Rwamagana zidakora.

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, na rwo ruzasabwa gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umuhanda wa Bakokwe-Kiyumba-Nyabarongo.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, na yo izasabwa ibisobanuro ku bijyanye n’itinda ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere, ndetse n’impamvu hataboneka inyigo zihamye, ikibazo Komisiyo ivuga ko kimaz eigihe kigarukwaho.

Iyi Minisiteri kandi izasabwa ibisobanuro ku mpamvu imwe mu misoro y’uturere itagaragara muri sisiteme, ndetse no kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) gitinda kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza.

Izindi Minisiteri zirimo y’Ubucuruzi n’Inganda zizatanga ibisobanuro kuri gahunda yo kugira icyanya cy’inganda muri buri karere, naho Minisiteri y’Ibidukikije ikazatanga ibisobanuro ku mpamvu umugezi wa Sebeya ukomeje kwangiriza abaturage b’Akarere ka Rubavu, nyamara umushinga wo kuwubungabunga waratewe inkunga na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzadusure natwe murebe umuhanda Butaro-kirambo-base muri burera murebe ibyo bakoze

Habana yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Erega si uko baba batabizi,bikiba abaturage turabimenya tukanabyereka ababishinzwe ariko ntaw’ubyitaho .Ahubwo iyo tumaze kubyibagirwa Ni bwo twumva ngo abadepite babyizeho.Hhhh! Ubwo se Nta mazu mwirirwa munyuraho Ku muhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi bashyizemo numéro akaba atarishyuwe ndetse noneho ikorwa ry’umuhanda rikaba ryarayashyize Mu manegeka? Ubwo se na yo abadepite ntibayabona???
Ku muhanda!!!!!!Mujye murengera abaturage mureke kwirwanaho mwenyine.

Bobo yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Abo badepite bazasure nakarere ka Gakenke bakore igenzura vraiment

Nshimiyimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 20-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka