Abadepite basoje manda basize nkuru ki ?

Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari busese Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, isoje manda y’imyaka itanu.

Aba ni abari bagize inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite basoje manda
Aba ni abari bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite basoje manda

Bamwe muri aba badepite basoje manda, harimo abatarifuje gukomeza muri manda itaha, hakabamo n’abari ku ntonde z’amashyaka bakomokamo, aho bateganya kuzakomezanya n’inteko nibaramuka bagiriwe icyizere n’abaturage.

Ihuriro ry’abadepite bari mu nteko ishinga amategeko, FFRP, bishimira ko hari byinshi bagezeho muri iyi manda, bakanatanga umukoro ku bazakomeza muri manda itaha.

Mu byo bavuga bishimira ko bagezeho nk’ihuriro, harimo kuba barakoze ubukangurambaga ku bagore, babagaragariza ko na bo bashoboye, byatumye umubare wabo ugenda wiyongera mu myanya ifata ibyemezo.

Nko mu nteko ishinga amategeko, umubare w’abagore bayirimo wavuye kuri 17% igihe FFRP yashingwaga mu mwaka w’1996, ugera kuri 48% muri 2003-2008, uba 56% muri 2008-2013, none muri 2013-2018 wari 64%.

Hari kandi n’amategeko yagiye atorwa, aturutse ku bitekerezo by’abibumbiye muri iri huriro nk’uko bivugwa na Hon. Anita Mutesi, Perezidante waryo.

Agira ati “Harimo itegeko ry’izungura, iry’umuryango, iry’ihohoterwa, iry’uburenganzira bw’umwana, iry’ubuzima bw’imyororokere, iryubahiriza uburinganire ku bakozi n’irishyira umugore mu kiruhuko cy’ububyeyi .”

Kandi ngo hari n’itegeko ry’ubutaka riha umugabo n’umugore uburenganzira bungana ku butaka, ndetse n’itegeko ngenga ryubahiriza ihame ry’uburinganire mu ngengo y’imari.

Hon. Henriette Mukamurangwa Sebera, umwe mu bashinze iri huriro nyuma y’imyaka ibiri Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, avuga ko barishyizeho hagamijwe ko nk’abagore bari mu nteko ishinga amategeko, bagira uruhare mu kuba umusemburo w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge.

Agira ati “Harimo abaturutse hanze bamaze imyaka 30 mu buhungiro, harimo abahungutse bavuye muri Kongo, twari dufite abari mu gihugu bacitse ku icumu. Buri wese yari afite ibikomere bye.”

Kandi ngo babonye umugore n’umwana baragizweho ingaruka zikomeye na jenoside, mu gihugu harimo abagore bagomba kwita ku ngo zabo kuko nta bagabo bari bagifite, nuko biyemeza no kugaragariza umugore ko na we ashoboye.

Ihuriro FFRP rero ryishimira ibyo ryagezeho, ariko Hon. Donatilla Mukabarisa uyobora umutwe w’abadepite, yahaye abazarikomeza umukoro wo kwita ku kibazo cy’abana b’abakobwa babyara bakiri batoya ndetse n’amakimbirane mu ngo.

Yagize ati “Niba abagabo bari kwangiza bahereye mu ruhongore, intambwe izaterwa mu kugira ngo umwana w’umukobwa azagere mu kirenge cyacu, izahera hehe? Birakwiye ko buri wese yumva ko iki kibazo kimureba.”

Yasabye kandi abagabo kuzabigiramo uruhare, kuko atekereza ko na bo babishatse iki kibazo cyacika.

Ubundi ihuriro FFRP ryatangiwe n’abagore 12 bari mu mutwe w’abadepite mu mwaka w’1996. Kuri ubu rigizwe n’abadepite ndetse n’abasenateri 90 ku bagize inteko ishinga amatekeko 106.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka