Abadepite basanze hari imishinga 61 itaragenewe ingengo y’imari mu mwaka wa 2020/21

Inteko Ishinga Amateko y’u Rwanda yatangaje ko hari imishinga minini iri mu rwego rw’ubukungu n’imibereho y’abaturage itaragenewe ingengo y’imari mu mwaka wa 2020/2021.

Mu mishinga basanze itaragenewe amafaranga harimo iyerekeranye no gusana ibyangijwe n'ibiza
Mu mishinga basanze itaragenewe amafaranga harimo iyerekeranye no gusana ibyangijwe n’ibiza

Ibi byatangajwe tariki 05 Kamena 2020, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko basuzumaga ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020/2021.

Ni icyuho abagize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu yasanze mu mbanzirizamushinga y’iyo ngengo y’imari, bakavuga ko hakenewe miliyari zisaga 210 kugira ngo icyo cyuho kivemo, nk’uko Omar Munyaneza, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu abivuga.

Muri iyo mishinga harimo n’iyo mu rwego rw’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa by’iterambere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza ko kuba nta ngengo y’imari yateganyirijwe iyo mishinga biteye impungenge, by’umwihariko ku mishinga y’ubuvuzi n’ikoranabuhanga kandi riri kwifashishwa cyane muri iki gihe.

Ni byo basobanuye bati “Ujya kwivuza umuti usabye akaba atari wo baguha, baguha uwo uhasanze ntibaguha umuti ujyanye n’uburwayi bwawe. Ibi rero bishobora kugira ingaruka ku mitangire ya serivisi ariko bikagira ingaruka no kuri iriya gahunda nziza ya mituweli ku buryo iki kibazo kigomba kwitabwaho mu maguru mashya”

“Ibintu byose ni ikoranabuhanga, none twabuze amafaranga y’umutekano w’ikoranabuhanga. Abantu bakongera bakabirebaho ku buryo n’amafaranga yaboneka kuko tudafite umutekano w’ikoranabuhanga twaba dukomerewe cyane” nk’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko babivuga.

Mu mishinga itagaragarizwa ingengo y’imari harimo iyubakwa ry’ibitaro bya Ruhengeri, iyubakwa ry’ibyanya by’inganda, amazu y’abatishoboye ndetse no gusana ingomero n’ibiraro byangiritse.

Hari Abadepite bagaragaje ko kuba hari imishinga yo guteza imbere ibice by’icyaro itaragenewe ingengo y’imari nk’imihanda n’ibiraro bishobora guteza ibindi bibazo bikomeye mu baturage mu gihe ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe byakomeza kwiyongera.

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu avuga ko abadepite bagize iyo komisiyo bahuye n’inzego zitandukanye zirimo na Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.

Munyaneza avuga ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana “Yagaragarije abagize Komisiyo ko hashingiwe ku bushobozi buhari kandi hanashingiwe ku byuho byumvikana abashinzwe Komisiyo bamugaragarije ko bikwiye kwitabwaho, ko hari ibizitabwaho kurusha ibindi mu gihe cyo kunoza umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21”

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2020/21 ingana na miliyari 3,245.7 ivuye kuri miliyari 3,017.1 yari yakoreshejwe mu mwaka wa 2019/20 ikaba yariyongereyeho miliyari 228.7

Amafaranga y’ingengo y’imari azava imbere mu gihugu yagabanutseho miliyari 147.6 kuko mu mwaka wa 2020/21 hateganywa miliyari 1,421.4 mu gihe mu mwaka ushize wa 2019/20 hari hateganyijwe miliyari 1,569.

Icyakora Inteko Ishinga Amategeko yatangaje ko biteganyijwe ko amafaranga y’abaterankunga aziyongera akaba yaziba ibyuho bimwe na bimwe byagaragajwe mu ngengo y’imari ya 2020/21.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka