Abadepite basanga umugore utwitira abandi yagombye kwitabwaho mu by’imitekerereze
Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko urimo ingingo yemerera abagore gutwitira abandi, bavuga ko harebwa ingingo zo kuba bakwitabwaho mu buryo bw’imitekerereze nyuma yo kubyara (accompagnement psychologique), kuko bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Umushinga w’itegeko watangiye gusuzumwa ku Mbere tariki 17 Gashyantare 2025, wemerejwe ishingiro ku wa 5 Ugushyingo 2024.
Mu itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26/6/2024 rigena abantu n’umuryango, mu ngingo ya 279 ivuga ku buryo bwo kororoka, ni yo yagarutsweho na Depite Mujawabera Yvonne aho yavuze ko gutwira undi harebwa ibyakongerwamo, kugira ngo bitagira ingaruka ku mwana n’umutwite.
Iyi ngingo ivuga ku kororoka kw’abashyingiranywe bikorwa mu buryo busanzwe, cyangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hagati y’umugabo n’umugore.
Uko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe, bishobora gukorwa kandi hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.
Aha niho hashobora kwifashishwa undi muntu agahabwa amafaranga, hagafatwa intanga y’umugabo igahuzwa n’iy’umugore we, igashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwitira uwo muryango ariko bigakorwa ku bwumvikane.
Nyuma yo kubyara, uwatwise ahita yamburwa umwana agahabwa ababyeyi be hanyuma nyiri gutwita na we, agakomeza ubuzima bwe ku buryo atazagira aho ahurira n’uwo mwana, ndetse ntabwo ahabwa amahirwe yo kumureba kuko akazi ke ari ukumutwita.
Depite Mujawabega Yvonne yabwiye Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, ko muri iyi ngingo hakwiye gusuzumwa uburyo umugore wahawe akazi ko gutwitira undi, yajya yitabwaho nyuma yo kubyara wa mwana kugira ngo atazagira ikibazo cy’ihungabana mu mitekerereze ye.
Ati “Twari twasabye Minsitiri kuri iki kirebana n’aba batwitira abandi, dusaba ko habamo ingingo zifatika cyangwa se niba bizajya mu yandi mabwiriza ajyanye no kubitaho mu by’imitekerereze yabo, kuko nishyize mu mwanya w’aba bantu nk’umubyeyi nkareba ukuntu bazahita bamwaka umwana numvise ari ibintu bibabaje. Nubwo waba wamutwitiye undi bigeraho mukegerana ukumva ko musangiye ubuzima. Nabonaga tubyara bagahita babadufatisha, jyewe nkumva guhita bagutwara umwana byagira ingaruka ku mubyeyi”.
Depite Mujawabega Yvonne, avuga kO hagombye gushyirwamo muri iri tegeko uburyo umubyeyi watwitiye abandi yaherekezwa, mu rwego rwo kumurinda ihungabana yagira nyuma yo kubyara.
Muri uyu mushinga w’itegeko kandi umuntu utwitira undi, bishobora kwemererwa umuntu ufite imyaka iri hagati ya 21 na 50, ariko yujuje ibisabwa.

Mu gihe ryatorwa uko ryanditse, iyi serivisi yaba igenewe abashakanye babuze urubyaro gusa.
Abantu bahawe serivisi yo gutwitirwa bwa mbere mu Rwanda byatwaye Miliyoni 3.5Frw, ariko ngo mu gihe bizaba bimaze gushyirwa muri serivisi zikorana n’ubwishingizi bizarushaho guhenduka.
Amategeko ategeka ko nyina w’umwana wavutse hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga “ari uwanditse mu masezerano yerekeranye no kororoka hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.”
Uburyo bwo gutwitira undi bwatangijwe mu 1986, ubwo havukaga umwana wa mbere hakoreshejwe ubwo buryo. Bwahise butangira kwamamara mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere, aho nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwaka havuka abana bagera kuri 750 hakoreshejwe ubwo buryo.
Ohereza igitekerezo
|