Abadepite basabye Umujyi wa Kigali kunoza gahunda z’Ubukerarugendo
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yasabye Umujyi wa Kigali kunoza ubukerarugendo, harimo kugaragaza gahunda y’ingendo mu modoka z’amagorofa zishinzwe gutembereza abantu.

Muri izi mpera z’icyumweru Abadepite barimo gusura Umujyi wa Kigali bareba imikorere y’inganda n’ubukerarugendo, aho basaba inzego zinyuranye n’abaturage kwerekana ibibazo bihari byagezwa kuri Guverinoma, kugira ngo bishakirwe ibisubizo.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Imari n’Abakozi, Mussa Fazil Harelimana agira ati "Ubu twaje gutara amakuru, ndavuga nti mwatugize abakozi banyu beza mukatubwira ibyo mubona batabafashamo, kugira ngo tujye kubibabaza".
Ati "Mutubwire ngo muri uru rwego twasabye ibi n’ibi, tubijyamo igihe gihagije, bimaze imyaka, gahunda ya Guverinoma (NST1) igiye kurangira batarabiduhaye".
Depite Mussa Fazil Harelimana yasabaga amakuru abayobozi b’Umujyi wa Kigali, nyuma yo kubona ko bifashe ntibababwire ibibazo bafite, bibuza Umujyi gusa n’indi izwiho ko yateye imbere ku Isi.

Umujyi wa Kigali usanganywe imishinga myinshi yadindiye, irimo uwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi zihuta (BRT) kandi zikoresha ingufu zitari ibikomoka kuri peterori, kuko byo birekura imyotsi ihumanya umwuka n’ikirere.
Hari n’igitekerezo cyo gukoresha utumodoka tugendera ku migozi mu kirere (cable cars), kubaka no gutunganya ahantu nyaburanga hatandukanye, ndetse no kubona inganda zikora ibikenewe byinshi byasimbura ibiva hanze.
Umujyi wa Kigali ufite na gahunda yo gutunganya imyanda y’ikimoteri cya Nduba, hakavamo ifumbire cyangwa gaz yo gutwara imodoka, ariko ibi byose bikenera igishoro gihambaye Abanyarwanda ngo badafite, nk’uko bisobanurwa n’uyoboye abikorera muri uyu Mujyi, Tharcisse Ngabonziza.
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe Amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Edda Mukabagwiza, avuga ko hari n’ibindi Umujyi wa Kigali watangiye kandi ushoboye birimo ibijyanye n’ubukerarugendo, ariko ukaba ngo utabibyaza umusaruro ukwiye.
Ati "Twumva ngo hari imodoka izengurutsa abantu mu rwego rwo kumenya Umujyi. Ubwo bukerarugendo nibudatera imbere n’ibyo abantu bareba bizabura, ariko biramutse bikozwe mu Banyarwanda hari uwavuga ati reka njye kureba aho Umujyi ugeze!"

Depite Mukabagwiza asaba Umujyi wa Kigali kwerekana, ukoresheje imbuga za murandasi zawo, aho umuntu yasanga izo modoka, amasaha zigenderaho ndetse n’ikiguzi umuntu asabwa nk’uko bigenda mu yindi mijyi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yemera ko hari hakiri intege nke mu guteza imbere ubukerarugendo muri uyu Mujyi, aho ngo bari basanzwe bita ku bwiza bwawo no kubungabunga ibidukikije, ariko gukangukira ubukerarugendo ngo bije vuba.
Rubingisa yagize ati "Ni ikintu dutangiye gushyiramo imbaraga vuba, n’uyu munsi iyo tuvuze ngo ’Visit Rwanda’, iyo ugiye muri Google ugashakamo ijambo ’Visit Kigali’ usanga ari ibintu bije vuba".
Rubingisa atanga urugero rwa ’Car Free Zone’ yo mu Mujyi rwagati hamaze kwamamara cyane, ku buryo ngo abasura Kigali benshi bataha bahifotoreje, akizeza ko amakuru y’ahantu n’ibintu nyaburanga byose, azajya atangazwa ku mbuga nkoranyambaga z’uyu Mujyi.
Umujyi wa Kigali wabwiye Abadepite ko imirimo ihangwa ikomeje kwiyongera, ariko bo basubiza ko itajya iramba bitewe n’uko igera kuri 80% ngo ihita irangira hadashize n’icyumweru, bitewe n’uko iba ari nyakabyizi.

Ohereza igitekerezo
|