Abadepite basabye inzego bireba gukemura ibibazo biri mu mikorere y’udukiriro

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge Leta ikomeje guterwa n’igihombo giterwa n’imikorere ndetse n’imicungire idahwitse y’udukiriro hirya no hino mu gihugu.

Abadepite bagaragaje ibibazo bikibangamiye gahunda y'udukiriro
Abadepite bagaragaje ibibazo bikibangamiye gahunda y’udukiriro

Ibi babigarutseho kuwa 31 Gicurasi 2024 nyuma yo kugezwaho Raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro.

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, kuyigaragariza ingengabihe y’ivugururamikorere ry’udukiriro hagamijwe kunoza imiyoborere, ihuz’ibikorwa n’ikurikiranabikorwa byatwo mu rwego rwo kudufasha kugera ku ntego twashyiriweho.

Aha ninaho abadepite basabye ko hakemuka ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka itanu bidakoreshwa.

Hon. Rugumisa Safari Theoneste avuga ko hari hakwiye gutumiza inzego bireba zigasobanura ikibazo cy’imikorere mibi irangwa muri utwo dukiriro kuko kidakwiye kuba kigararagara mu Rwanda.

Batanze inama z'uko hakorwa amavugurura mu mikorere y'udukiriro
Batanze inama z’uko hakorwa amavugurura mu mikorere y’udukiriro

Ati “Ku bwange nabonye harimo uburangare bw’inzego zibishinzwe kandi nabonye atari byo hakwiye kubazwa iby’izo mashini zidakora ziri mu karere ka Nyaruguru na Kayonza, bikwiye kubazwa abayobozi, bakwiye kubazwa impamvu byapfuye kuri urwo rwego."

Ikindi kibazo cyagaragagajwe na Hon. Mukama Elisabeth ni uko 98% by’udukiriro ntaho dufite bakorera amahugurwa bikaba bisaba kwitabwaho kuko abajya mu dukiriro baba basabwa gukora ibikoresho bifite ubuziranenge kandi biteza igihugu imbere.

Hon. Munyangeyo Theogene avuga iyi gahunda y’udukiriro imaze igihe cy’imyaka cumi n’ibiri asanga hakongera kurebwa uburyo yavugururwa uburyo bw’imikorere yatwo kugira ngo bibashe gutanga umusaruro.

Gahunda y’Ikodeshagurisha igamije ko abagenerwabikorwa bayo bayibyaza umusaruro no kwishyura inguzanyo bahabwa mu rwego rwo kugira ngo iyi gahunda igere kuri benshi bayikeneye.

Udukiriro turacyarimo ibibazo bituma tutagera ku ntego twashyiriweho
Udukiriro turacyarimo ibibazo bituma tutagera ku ntego twashyiriweho

Hashize imyaka cumi n’ibiri Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda y’udukiriro muri buri murenge. Iyi gahunda yatangijwe igamije kunganira gahunda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ndetse no guhanga imirimo ku rubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu. Kubera ibibazo bigaragaramo, gusa usanga intego y’imikorere yatwo itarageze ku ntego uko bikwiye, Abadepite bagasaba ko hakwitabwa ku mikorere yatwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka