Abadepite barasaba ko ibiciro by’imva bigabanywa

Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Ishinga amategeko irasaba Ministeri ifite imibereho myiza mu nshingano gushyiraho gahunda yo gushyingura mu buryo bworoheye buri wese kuko ibiciro by’amarimbi bihanitse cyane.

Itsinda riyobowe na Dr. Alivera Mukabaramba Umunyamabanga wa Reta muri MINALOC ari kumwe na Marie Louise Uwimana, umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije, ryitabye iyo Komisiyo kuri uyu wa mbere tariki 28/05/2012, ku kibazo cy’ibiciro bihanitse by’amarimbi y’i Rusororo, ryasobanuye ko amarimbi ari mu byiciro bikurikira:

Icyiciro gihanitse mu biciro by’imva ni icy’abayobozi bakuru gifite agaciro k’amafaranga akabakaba miriyoni eshatu, nk’uko byagaragaye kuri Nyakwigendera Christine Nyatanyi wari Umunyabanga wa Leta muri MINALOC.

Icyiciro gikurikiyeho ni cy’imva zifite amakaro imbere n’inyuma gifite agaciro k’imihumbi 600; igikurikiraho (imva zifite amakaro inyuma gusa) gitarwara agera ku bihumbi 300, igikurikiraho (imva zifite sima gusa) gitwara ibihumbi 200, imva z’aba-Islam zifite agaciro k’ibihumbi 50, naho iz’abakene cyane zigurwa ibihumbi 15.

Kuri ibi biciro byose hiyongeraho ibihumbi 150 bya serivise zitangirwa ku marimbi mu gihe cyo gushyingura, zirimo amahema abantu bugamamo, ibyuma by’indagururamajwi (sonorisation) no gukodesha akamashini kamanura imirambo mu mva.

Komisiyo ishinzwe imibereho myiza mu Nteko Ishinga amategeko ivuga ko imaze kwakira ibirego byinshi by’abatishimiye ibyo ibiciro byo gushyingura ababo; nk’uko Depite Mwiza Esperence uyikuriye yabitangarije Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Depite Mwiza ati “Gushyingura rero turumva byarabaye ‘business’!” Yanenze ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo hirengagijwe ineza y’abaturage.

Nta bisobanuro byinshi Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC cyangwa ubuyobozi bwa Gasabo bwatanze kubyo bahamagariwe, uretse kwemera ubufatanye mu gushyiraho inyigo ku biciro byo gushyingura abapfuye byoroheye Abanyarwanda muri rusange.

Iyi nyigo igiye gukorwa yabaye nk’iganisha ku gushyingura abapfuye mu gitaka gusa cyangwa gutwika imirambo ku babyemera, mu rwego rw’imicungire inoze y’ubutaka bugenda burushaho kuba buto.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka