Abadepite barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, barasaba ko bajya batumirwa mu nteko z’abaturage mu mirenge, kugira ngo na bo bagire uruhare mu bitekerezo bitangwa.

Abadepite bishimiye ko batumiwe mu nteko rusange y'Umujyi wa Kigali
Abadepite bishimiye ko batumiwe mu nteko rusange y’Umujyi wa Kigali

Byagarutsweho tariki 07 Kamena 2023, mu Nteko rusange y’Umujyi wa Kigali, ihuza inteko zose zatowe n’abaturage, uhereye ku Mudugudu kugera kuri Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Ni inteko rusange yari yatumiwemo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), hamwe na bamwe mu Badepite.

Ubwo bahagabwaga umwanya wo gutanga ibitekerezo, bimwe mu byo yagarutseho, Hon. Eugène Barikana, yashimiye kuba batumiwe mu nteko rusange ariko anasaba ko byaba ibintu bihoraho, kandi bigakorwa no ku nzego zo hasi zirimo Imirenge, Utugari ndetse n’Imidugudu.

Depite Eugène Barikana
Depite Eugène Barikana

Yagize ati “Byaba byiza abadepite bagiye bamenyeshwa bakanatumirwa mu bikorwa bibera mu mirenge, hari intambwe yatewe ugereranyije no mu gihe cyashize, ariko Abadepite bakwiye kujya bagaragara, hafi 80% batuye muri uyu Mujyi. Ya migoroba y’ababyeyi, gahunda za nimugoroba, abo Badepite bagira uruhare, kandi byafasha.”

Asubiza ikibazo cy’Abadepite bifuza ko bajya batumirwa muri gahunda zitandukanye zirimo n’inteko z’abaturage, Minisitiri Musabyimana, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye z’ibanze ko igihe cyose bafite ibikorwa bajya bibuka gutumira Abadepite.

Yagize ati “Umuntu ufite igikorwa mujye mubaha ubutumire, murabazi Abadepite muraturanye, mujye mutanga gahunda zihari zihurirwamo n’abaturage, baze dufatanye kugira ngo dukemure ibibazo. Ntabwo ari ngombwa ko babyifuza kandi tuzi ko umusanzu wabo udufasha mu gukemura ibibazo, ibyo byo biranadufasha, turabikeneye ni nko korosora uwabyukaga.”

Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi mu nzego z'ibanze ko bajya batumira Abadepite mu bikorwa bibahuza n'abaturage
Minisitiri Musabyimana yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze ko bajya batumira Abadepite mu bikorwa bibahuza n’abaturage

Muri iyo nteko rusange hagaragarijwemo ibyagezweho, ndetse hahembwa imidugudu 10 yahize iyindi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta mu Mujyi wa Kigali, ugizwe n’imidugudu irenga igihumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki baseba gutumirwa Kandi bafite aho batuye bagiye bajyayo.

Safali yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka