Abadepite baragaragaza impungenge z’ibura ry’ubutaka kubera guhamba kijyambere
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imibereho myiza baragaragaza impungenge baterwa n’uko ubutaka buzaba bucye mu gihe kizaza, bitewe no guhamba abantu mu mva za kijyambere bisigaye bigezweho.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 28/05/2012, ubwo iyi komisiyo y’Inteko ishinga amategeko yari yakiriye Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu.
Bamwe mu badepite bavuze ko hakwiye ingamba zo gutwika imirambo ku babyemera, no gushyingura mu gitaka gusa ku bandi bose kugira ngo amarimbi imva zijye zisaza vuba haboneke imyanya y’ahagomba kujya ibindi bikorwa.
Depite Aurelie Gahongayire ni umwe mu batanze igitekerezo cy’uko u Rwanda rwarebera ku bindi bihugu, kugira ngo ntihabeho gutwara umwanya munini kw’amarimbi.
Ati: “Twakangurira Abanyarwanda kwitabira ubu buryo kuko umurambo uratwikwa bagashyingura akavu gake cyane”.
Depite Ezechias Rwabuhihi yongeyeho ko uburyo busanzweho bwo gushyingura mu mva zikoteye[zubakishije amabuye, sima n’amakaro] bituma zitabora vuba, ati: “Abakene nibo bashyingura neza kuko bashyingura mu gitaka gusa.”
Yibajije niba u Rwanda ruzabona imyanya yo gushyinguramo mu gihe iki gihugu ari gito cyane, asaba ko ingamba zigomba gufatwa ku kijyanye no guhamba abantu.
Anenga kandi uburyo bwo guhitamo ahantu hajya amarimbi kuko ngo usanga ari ubutaka bwiza cyane bushobora guhingwaho cyangwa guturwaho, mu gihe mu Rwanda rwo hambere bashyinguraga” ku gasi”, ahantu bigaragara ko nta kindi gikorwa gikwiye kuhajya.
Komisiyo y’imibereho myiza ivuga ko izakomeza kuganira kuri iyi ngingo yo gushyingura mu buryo bwubahiriza ibidukikije, bitewe n’uko ngo ibona ubutaka bushobora kuzaba ingorabahizi kuko Aabanyarwanda bakomeza kwiyongera.
Itegeko rigenga amarimbi mu Rwanda rivuga ko nyuma y’imyaka makumyabiri (20), irimbi rya kijyambere rigomba gusenywa, aho ryabarizwaga hagashyirwa ibindi bikorwa, naho irimbi rya gakondo rigasenywa buri myaka icumi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|