Abadepite banze kwakira intumwa y’umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu

Abadepite banze kwakira intumwa yari yoherejwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu, bakeka ko yanze kubitaba nkana kugira ngo atisobanura ku bibazo yari ahamagariwe.

Abadepite banenze umuyobozi w'Ibitaro bya Rwinkavu utitabye Komisiyo y'Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ahubwo akohereza umuhagararira
Abadepite banenze umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkavu utitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe uburenganzira bwa muntu, ahubwo akohereza umuhagararira

Kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2017, niho byari biteganijwe ko Dr Habiyaremye Michel yitaba Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko ishinga amategeko. Ariko byaje kurangira atari we uje ahubwo yohereze undi umuhagarariye.

Komisiyo yari yamutumije kugira ngo asobanure ikibazo bagejejweho n’uwitwa Inema Rosine uvuga ko yarenganijwe mu itangwa ry’akazi ku mwanya w’umucungamutungo w’ibyo bitaro yapiganiye.

Uwo Inema Rosine yatakambiye inzego bireba azigaragariza ko mu kizamini cyo kuvuga (Interview) yarenganijwe hakabamo akarengane, kuko yakoreshejwe icyo kizamini n’abantu babiri mu gihe amategeko agenga itangwa ry’akazi muri Leta avuga ko bagomba kuba ari batatu.

Uwari woherejwe ari we Uwimana Claudine yasabwe gutanga raporo yari yitwaje ivuga uko icyo kibazo cyakemutse ariko we asabwa gutaha nta bisobanuro birenze atanze kuri icyo kibazo kuko atari we wari watumijwe.

Depite Rwaka yavuze ko nta mpamvu yo kumutega amatwi ngo asobanure byinshi ku kibazo atatumiwemo, igitekerezo benshi mu ba Depite bashyigikiye.

Yagize ati " Muri iki kibazo twatumiye umuyobozi w’ibitaro niba ataje intumwa ye ntacyo tuvugana, ahubwo yasiga raporo yarangiza agataha kuko ibibazo abazwa nta kintu kinini bimurebaho kuko si we twandikiye dusaba kuzitaba."

Uwimana yabwiye Kigali Today ko yoherejwe n’umuyobozi we yibwira ko aza kumuhagararira mu Nteko bigashoboka.

Ati "Kubera ko atabashije kuboneka njye nawe twumvaga ko nta kibazo ubonetse yaza akabisobanura ariko ntabwo ariko bigenze ntanze raporo njye bansaba gutaha."

Akomoza kuri iyo raporo yatanze, yasobanuye ko nyuma yo gusanga ibyakozwe bitubahirije amategeko bafashe icyemezo cyo guha akazi umukandida wari watanze ikirego kandi ubu akaba yitegura gutangira akazi.

Uwimana yongeyeho ko kugira ngo Inema Rosine akoreshwe ikizamini cyo kuvuga n’abantu babiri byatewe n’uko uwa gatatu yari arwaye ntabashe kuboneka.

Ati "Aho bigaragariye ko hakozwe amakosa yarakosowe ndetse uwatakambye ko yarenganijwe ahabwa andi mahirwe ubu aritegura gutangira akazi."

Abadepite bihanangirije ibyo bitaro, bavuga ko atari ubwa mbere biregewe komisiyo y’abakozi ba Leta, kandi bikagera no ku bagize inteko bishinjwa kutubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze kudusangiza aya makuru ariko nagira ngo mbamenyeshe ko ihohoterwa rikorerwa abakozi cyane mu bitaro bya Rwinkwavu hakiyoborwa na Nkikabahizi Fulgence ari agahoma munwa,none bamugororeye kumujyana kinihira,amategeko arengera abakozi ntacyo amubwiye gusa Imana ibahe umugisha kubwo kumva ibibazo bÿabakozi naho ubundi ntitworohewe pe.

maniraguha yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Dr Michel ararengana sinzi niba yarinokuzabona icyo asubiza inteko kuko ibyo byabaye atariwe uri kubuyobozi bw’ibitaro bya Rkvu ahubwo iyo bahamagara Nkikabahizi Fulgence niwe wari nyiri ayo makosa yose.Hari n’ibindi bibazo byinshi birebana n’uburenganzira bw’abakozi yahutaje

gallas yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Egoooo! ubu nibwo abadepite babimenya? igihe byakemukiye naho bo nibwo barenganura umuntu?

muhamagaze NKIKABAHIZI Flugence niwe nyirabayazana w’ibibazo byose Ibitaro bya RWINKWAVU. muzanamukorere Audit murebe neza! Naho Michel amaze amezi 2 gusa, yasanze ikigo ibibazo byarakirenze, cyangwa mubaze n’Akarere ka KAYONZA. Claudine mwanze kwakira nubwo nawe ari mushya nawe abiziho.

anicet yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

mujye mubata mutiyombi

manirakiza evariste yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka