Abadepite banenze imishinga yo kuhira yatwaye Miliyari 60Frw idakora neza

Abadepite banenze imishinga yo kuhira hirya no hino mu Gihugu, yatwaye akayabo ka Miliyari 60 z’Amafaranga y’u Rwanda ariko ikaba idakora neza, ikaba ikomeje kudindiza gahunda ya Leta yo gushyira umuturage ku isonga.

Kuhira i Mahama birakora kuri 40 gusa bigatuma abaturage batabona umusaruro mwiza
Kuhira i Mahama birakora kuri 40 gusa bigatuma abaturage batabona umusaruro mwiza

Babitangarije mu biganiro bagiranye n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, aho banenze imishinga yo kuhira ya Mahama na Mpanga itarabasha gukora neza.

Hari Abadepite kandi bagaragaje ko kuba iyo mishinga idakora neza, bigira ingaruka ku igenamigambi ry’Igihugu, kuko niba harashyizwe amafaranga mu ishoramari rigamije gushyira umuturage ku Isonga, kudakora kwayo bibangamira umuturage na Leta ku ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’Igihugu.

Depite Niyorurema avuga ko umushinga wo kuhira muri Mpanga ahabaye ikibazo cya moteri zizamura (Pumps) amazi eshatu zaguzwe, habura amashanyarazi yo kuzikoresha na n’ubu abaturage bakaba bataratangira kuhira imirima yabo, mu gihe uwo mushinga watwaye akayabo ka Miliyari 20Frw.

Depite Niyorurema kandi yagaragaje ko umushinga wo kuhira wa Mahama ugeze kuri 42% n’ibice, bigaragara ko na wo uri inyuma cyane, akibaza icyabuze ngo uwo mushinga wa Mahama watwaye asaga Miliyari 42Frw utangire kuvomera ku gipimo cyifuzwa.

Amatiyo aca mu mirima atagira amazi
Amatiyo aca mu mirima atagira amazi

Agira ati “Niba Umushinga wa Mpanga utarakora kandi hashize imyaka itatu waratwaye Miliyari zisaga 20Frw, umushinga wo kuhira wa Mahama na wo ukaba ukora 40%, waratwaye Miliyari zisaga 40Frw, ubwo badindije gahunda yo kugeza abaturage ku musaruro”.

Abakoze nabi bategerejwe kwisobanura imbere ya PAC

Ahereye ku rugero rwa Mpanga na Mahama, Depite Munyangeyo we asanga gukora imishinga hagendewe ku igenamigambi, bikwiye kujya binasuzumirwa mu gushyirwa mu bikorwa kwayo, kuko abakoresha nabi umutungo wa Leta birengagiza gahunda yayo yo gushyira umuturage ku isonga.

Agira ati “Nk’uriya mushinga wakoze utwaye Miliyari 22Frw ugakora kuri 20%, barasubiza umuturage inyuma kuko ntabwo ari ku isongo. Niba atagerwaho n’amazi ngo yuhire yiteze imbere, mbese nk’abo bakoresha nabi umutungio wa Leta umushahara wabo ko bawucunga neza, iby’abaturage bananirwa gute kubicunga kandi ko atari abaswa. Abantu ba PAC bazabyinjiremo barebe kuko ntabwo tuba dufasha umuturage”.

Kuhira i Mpanga ni nk'inzozi kuko imashini zizamura amazi ngo zabuze amashanyarazi yo kuzikoresha hashize imyaka ibiri
Kuhira i Mpanga ni nk’inzozi kuko imashini zizamura amazi ngo zabuze amashanyarazi yo kuzikoresha hashize imyaka ibiri

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko na we atazi impamvu iyo mishinga yadindiye, kandi ko abona ari ikibazo gikomeye kibangamiye imikorere n’imikoreshereze y’imari ya Leta, ariko ko abo bose babishinzwe bazisobanura imbere ya Komsiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta, PAC.

Agira ati “Ikibazo cy’imashini za Mpanga kimaze igihe kandi zatwaye amafaranga, kandi kiriya gice cyose kigomba kubona amazi mu buryo bwiza, kuba ziriya mashini zitarakora ubwabyo ni ikibazo”.

Abadepite kandi banenze imikorere ya REG na WASAC ku guha serivisi abaturage, kuko usanga hashobora gushira igihe kirenze umwaka, bataratanga serivisi batswe n’abaturage hakibazwa niba ari ubushobozi bucyeya cyangwa ari ugukora nabi gusa.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Alexis Kamuhire
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire
Abadepite banenze imishinga yo kuhira yatwaye akayabo idakora neza
Abadepite banenze imishinga yo kuhira yatwaye akayabo idakora neza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka