Abadepite bahuriye muri FFRP bari mu mwiherero wiga ku cyateza imbere Umunyarwandakazi

Abadepite bahuriye mu ihuriro nyarwandakazi ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko (FFRP) bari mu mwiherero mu karere ka Rubavu basuzuma ibyagenzweho no gutegura ibizakorwa mu mwaka wa 2013.

Ikigamijwe ni ukurebera hamwe inshingano ihuriro rifite zirimo kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango, ubufatanye n’izindi nzego, uko umutungo wakoreshejwe, gukora ubuvugizi, kubaka inzego, hamwe no gukorana n’abandi mahuriro y’abagore bari mu nteko inshingamategeko mu bindi bihugu.

Mukarugema Alphonsine ukuriye ihuriro nyarwandakazi ry'abagore bari mu nteko ishingamategeko (FFRP).
Mukarugema Alphonsine ukuriye ihuriro nyarwandakazi ry’abagore bari mu nteko ishingamategeko (FFRP).

Iri huriro kandi riziga ku mikoranire n’inzego z’abagore batowe bakora mu nzego z’ibanze kuko bafite uruhare mu kuvuganira abagore no guteza imbere umuryango nyarwanda by’umwihariko umugore; nk’uko byatangajwe na Mukarugema Alphonsine ukuriye FFRP.

Kubera abagore bagihura n’ibibazo by’ibushobozi buke, barasaba abagore bari mu nzego zatowe kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone inguzanyo ndetse no gufashwa kwiga imishinga yatuma babona ibyo gukora.

Mu karere ka Rubavu abagore benshi batunzwe kwikorera imitwaro bayivana mu Rwanda bayijyana i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bavuga ko bakwiye gukorerwa ubuvugizi buborohereza kujya bagendana n’abana babo kuko babasiga ku mupaka kubera amategeko atabemerera kubambukana nta byangombwa bafite.

Mu karere ka Rubavu bamwe mu bagore batunzwe no kwikorera imitwaro bayijyana i Goma.
Mu karere ka Rubavu bamwe mu bagore batunzwe no kwikorera imitwaro bayijyana i Goma.

Abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kandi basabwa gusaba ikigega cyashyiriweho guteza imbere abagore kugera mu nzego zo hasi kugira ngo gishobore gufasha abafite imishinga mito cyane nk’abacururiza ku gataro, ndetse kigafasha abakora umwuga wo kwicuruza n’abasabiriza kubireka bakikorera.

Hon. Mukarugema Alphonsine ahakana amakuru avuga ko abadepite bo mu Rwanda batoye itegeko ryemera ikurwamo ry’inda ahubwo ko byumvikanye nabi. Ngo hariho amategeko ahana abakuramo inda uretse agace gato kemerera abantu gukuramo ariko nabwo hegendewe ku byemezwa na muganga n’inkiko.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngaho se nibige ku cyateza imbere nyine utagira na mba nyamara ufite ibitekerezo byo kwizamura. Muti ntibyahura kuba utagira namba ngo nurangiza ugire igitekerezo cyo kwiteza imbere. Nyamara niko biri. Dufite imishinga ariko twabuze intangiriro. Ayo mahugurwa avugwa impande n’impande, bishyirwa ahagaragara bayavuyemo ukibaza igihe nkanjye uri mu cyaro ayo mahugurwa azangereraho, cyangwa nzamenya aho abera bigenze bite. Njye nyamenya buri gihe arangiye? Murakoze gushyigikira umunyarwandakazi cyane cyane wa wundi uri hasi cyane.

riza yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka