Abadepite bagize Komisiyo y’ubukungu basuzumye uko Gicumbi ikoresha ingengo y’imari

Kuri uyu wa 19/11/2012 komisiyo y’ubukungu mu Nteko ishinga amategeko yasuye akarere ka Gicumbi mu rwego rw’igenzura ry’uburyo ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 yashizwe mu bikorwa no kurebera hamwe ibibazo byagaragaye n’uburyo bishobora gukemuka.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, yatangarije abari bagize iyo komisiyo bayobowe na Hon Honorable Mukayuhi Rwaka Constance ibyagezweho mu mihigo y’Akarere ka Gicumbi y’umwaka ushize wa 2011-2012.

Bamwe mu badepite bari muri komisiyo y'ubukungu bari gusobanurirwa uko ingengo y'imari y'akarere ka Gicumbi ikoreshwa.
Bamwe mu badepite bari muri komisiyo y’ubukungu bari gusobanurirwa uko ingengo y’imari y’akarere ka Gicumbi ikoreshwa.

Ibibazo byatumye idashobora ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka ushize idakoreshwa 100% harimo amafaranga abaterankunga bemeye ntashobore kuboneka, ba rwiyemezamirimo batinda kurangiza imirimo batsindiye bityo na bo ntibishyurirwe mu gihe cy’ikoreshwa ry’ingengo y’imari n’ibindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba wari watumiwe muri iyi nama na we yasobanuye ibyerekeranye n’amafaranga akoreshwa n’umurenge ayobora ndetse n’uburyo aboneka.

Umuyobozi w'Akarere ka Gigumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, hamwe na Honorable Mukayuhi Rwaka Constance wari uyoboye komisiyo y'ubukungu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gigumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas, hamwe na Honorable Mukayuhi Rwaka Constance wari uyoboye komisiyo y’ubukungu.

Yagize ati «amafaranga dukoresha akenshi aba ari inkunga itiruka mu mishinga hirya no hino, iyo atabonekeye igihe usanga ibyo tugomba gukora rimwe na rimwe bidindira cyangwa ntibikorerwe igihe bigatuma ingengo y’imari idashyirwa mu bikorwa igihe ».

Basobanuriwe kandi ku bijyanye na DDP, EDPRS (Economic Development Poverty Reduce Strategy) ya mbere n’iya kabiri, ikoreshwa ry’amafaranga ya VUP (Vision Umurenge Program) n’uburyo akoreshwa hakurikijwe uburinganire (gender), kwita ku nzego z’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Abakozi b'akarere ka Gicumbi bitabiriye gusobanura uko ingengo y'imari ikoreshwa.
Abakozi b’akarere ka Gicumbi bitabiriye gusobanura uko ingengo y’imari ikoreshwa.

Abo badepite batanze inama ko igihe ubuyobozi bw’Akarere bwagize ibibazo bugomba kubigeza ku zindi nzego zibakuriye kugira ngo bishakirwe igisubizo ariko bitarinze kudindiza gahunda za Leta.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka