Abadepite bagize APNAC barashima aho Abanyarwanda bageze mu iterambere

Bamwe mu badepite bagize ihuriro ny’Afurika ry’inteko zishinga amategeko (APNAC) barashima aho u Rwanda n’Abanyarwanda bageze biteza imbere, babifashijwemo n’ubuyobozi bwiza bubacira umusingi bubakiraho.

Ibi aba badepite babivuze kuri uyu wa kabiri tariki 27/11/2012 ubwo basuraga ikigo cya Mutobo, cyakirirwamo abahoze ku rugerero, giherereye mu karere ka Musanze, ngo birebere uko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa.

Aba badepite n’abasenateri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika babajije ibibazo bijyanye no kumenya uko abari abasirikare basubizwa mu buzima busanzwe nyuma y’amezi atatu bamara muri iki kigo.

Depite Kankera Marie Josee, Visi Perezida w’inteko ishinga amateko y’u Rwanda, wari uyoboye izi ntumwa yashimiye abari i Mutobo, ku cyemezo cyiza bafashe maze bagatahuka mu gihugu cyabo.

Depite Hambali Hawa waturutse muri Niger, yavuze ko yatangajwe cyane n’aho u Rwanda rugeze rutera imbere, ndetse ko atari yiteguye kubona ibyo yabonye.

Yagize ati: “Hari aho tunyura nkakeka ko ari i Burayi neza. Ntabwo nari nziko u Rwanda rwateye imbere mu byiciro byose bigeze aha”.

Depite Alidou Zakary uturuka muri Ghana, avuga ko ashimira buri wese ugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rw’ibyo yiboneye n’amaso ye, haba Leta y’u Rwanda ndetse n’abaturage nyirizina.

Ikigo cya Mutobo cyashyizweho mu 2001 gitangira kwakira ababaga bitandukanyije n’abari mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kikaba kimaze kunyurwamo n’abasirikare hafi ibihumbi 10.

Irindi tsinda nk’iri ryasuye akarere ka Gicumbi

Hari irindi tsinda nk’iri ryasuye amaterasi y’indinganire mu murenge wa Manyagiro n’inkambi y’impunzi z’Abanyekongo za Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi.

Mu murenge wa Manyagiro basuye site ya Ryaruyumba aho basobanuriwe imvo n’imvano y’ayo materasi y’indinganire ko ari ukurinda isuri ariko na none ubutaka bubyazwa umusaruro muri gahunda yo guhuza ubutaka, abaturage babigizemo uruhare rwo kwikura mu bukene.

Aba badepite babishimye cyane nk’uko babyivugiraga. Wabaye n’umwanya wo gusobanurira bamwe batari bazi igihingwa cy’icyayi kucyegera bakakireba imbona nkubone uretse kucyumva bakivuga cyangwa kukibona gitunganijwe, bakinywa.

Banasuye inkambi ya Gihembe aho Visi Perezida wa Sena ya Gabon yijeje impunzi ko zitari zonyine ko ikibazo cyabo cyumvikana kandi ko bagiye kugikorera ubuvugizi abasaba gukomeza kugira icyizere cyo kuzataha iwabo amahoro.

Itsinda ry'abadepite bagize ihuriro ry'inteko nshinga amategeko zo muri Afurika baguye inkambi ka Kigeme.
Itsinda ry’abadepite bagize ihuriro ry’inteko nshinga amategeko zo muri Afurika baguye inkambi ka Kigeme.

Ashima ubushishozi bw’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda yabakiranye urugwiro.
Visi Perezida wa Sena y’u rwanda, Gakuba Jeanne d’Arc, yatangarije impunzi ko iri huriro ryatekereje gusura iyi nkambi kugira ngo birebere ingaruka z’imiyoborere mibi na ho gusura igikorwa cyiza cy’amaterasi y’indinganire ni intambwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yanashimiye impunzi ukuntu zihanganye zikaba zifite n’icyizere cyo kuzasubira iwabo.

Perezida wa komite y’impunzi mu nkambi ya Gihembe, Nsengiyera Jean, yasabye abagize iryo huriro kubakorera ubuvugizi dore ko bo biboneye n’amaso yabo imibereho yabo.

Mu izina rya Minisitiri ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi, Jean Claude Rwahama, Umuyobozi ufite mu nshingano ze impunzi yashimiye iryo tsinda kuba ryaragennye gusura inkambi ya Gihembe. Yabagejejeho amateka ya Gihembe kimwe n’izindi nkambi ziri mu Rwanda nka Kiziba, Nyabiheke ndetse n’iya Kigeme.

Abari muri izo nkambi bazira ko ari Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bahigwa n’Interahamwe n’ingabo zatsizwe.

Iri tsinda ryari rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri bose hamwe 20 bakomoka mu bihugu bya Gabon, Zimbabwe, Etiopiya, Niger, Benin, Rwanda na Algeriya.
Ryari riyobowe na Visi Perezida w’inteko ishingamategeko y’igihugu cya Gabon, Andembe Leonald, na Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Jeanne d’Arc Gakuba.

Jean Noel Mugabo na Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka