Abadepite bacyuye igihe bagaragaje inyota yo gukomeza guhagararira FPR
Amatora y’ibanze mu tugari hashakwa abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu nteko ishinga amategeko, abenshi mu biyamamaje bari basanzwe ari abadepite.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kamena 2018, ni ho abanyamuryango ba FPR - Inkotanyi bongeye guhurira ku rwego rw’uturere kugira ngo bitoremo abazabahagararira mu rwego rw’igihugu.
Mu matora yabaye mu gihugu hose, wasangaga mu bakandida bane batowe ngo bazahagararire akarere, harimo n’abadepite basanzwe mu ntego ishinga amategeko.
Amatora yakozwe mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere cyari kigizwe no gutora abantu 20 mu bakandida bose baturutse ku rwego rw’akagali. Abo 20 na bo ni bo batoranywagamo abantu bane, barimo abagabo babiri n’abagore babiri.

Nko mu Karere ka Muhanga, mu bagabo, Depite Barthelemy Karinijabo ni we waje ku isonga n’amajwi 750 mu 1064 y’abatoye. Yakurikiwe na Depite Gaston Nteziyaremye.
Kalinijabo yinjiye mu nteko ishinga amategeko mu 2016 asimbuye Marie Rose Mureshyankwano wari ugizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Mu bagore muri aka karere, Marie Florence Uwanyirigira usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro na we yabonye amajwi 740 akurikirwa na Clemence Nyanzira wigisha ku Rwunge rw’amashuri rwa Nyabikenke wagize amajwi 172.

Uguhangana gukomeye mu Karere ka Musanze
Mu Karere ka Musanze babanje gucinya akadiho mbere y’amatora yari ayobowe n’umuyobozi w’akarere Jean Damascene Habyarimana, akaba na Perezida w’umuryango wa FPR ku rwego rw’akarere.
Amatora yitabiriwe n’abanyamuryango 1064 ariko ikitari gisanzwe ni uko kubara amajwi byatindijwe, bituma hitabazwa indorerezi ngo hirindwe uburiganya.
Mu bagore, itike yo guhatanira kwerekeza mu nteko yatsindiwe na Winfride Mpembyemungu wahoze ayobora aka karere na Depite Marie Therese Murekatete usanzwe mu nteko.
Depite Murekatere akimara gutorwa yagize ati “Ubwo nari ngitorerwa kujya mu nteko nakoze ubuvugizi bwo kubaka amavuriro. Ubu ndakora ubuvugizi kugira ngo ibitaro bya Ruhengeri bivugururwe bishyirwe ku rwego rugezweho kandi nzanakora ubuvugizi bwo kwita ku mazi ava mu birunga ateza isuri.”

Mu bagabo, amajwi menshi yagizwe na Diogene Sirimu wagize 574 naho Ephrem Munyandamutsa agira 338.
Ku rundi ruhande mu Karere ka Gasabo, amatora yitabiriwe n’abantu bagera ku 1,418, ari na bo bashobora kuba bari benshi mu matora yose yabaye kuri uyu wa Gatandatu. Kubara amatora byatangiye i Saa Tanu birangiira ahagana i Saa Cyenda n’igice.
Francis Karemera, umujyanama w’akarere, Depite Cecile Murumunawabo, Theoneste Karenzi wungirije muri Komisiyo ishinzwe kugaruza umutungo wa Leta (PAC) mu nteko n’umucuruzi Jeanne d’Arc Nyirasafari ni bo batorewe guhagararira aka karere.
Mu Karere ka Kicukiro ho abadepite basanzwe mu nteko ari bo Fidèle Rwigamba na Tengera Francesca Twikirize bongeye gutorwa, hanatorwa n’abandi baturage bashya ari bo Dr. Omar Munyaneza na Jane Mutamba.
Mu Karere ka Nyarugenge na ho abadepite Eugene Barikana na Mukabagwiza Edda bongeye kugirirwa icyizere, bakurikirwa na Brigitte Gafaranga wari usanzwe ari umujyanama w’akarere na Lambert Mucyo.

Uko byagenze mu tundi turere
Muri Gatsibo hatsinze Logan Ndahiro, Elivanie Mukamwiza, Teddy Mukanziga, na Emanuel Twiringiyimana.
Muri Kirehe hatsinze Gaudence Mukama, Gloriose Mukeshimana, Bugingo Emmanuel na Ntabyera Emmanuel.
Muri nyagatare hongeye kugaragaramo Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye na Depite John Ruku-Rwabyoma.

Muri Huye hatsinze Winifrida Niyitegeka, Alphonsine Murekatete, Albert Ruhakana na Assumani Birikumana.
Amatora mu tundi turere dusigaye arakorwa kuri iki Cyumweru tariki 10 Kamena 2018.
Byegeranyijwe n’abanyamakuru ba Kigali Today: Ephrem Murindabigwi, Servilien Mutuyimana, Simon Kamuzinzi, Sebasaza E. Gasana, Marie Claire Joyeuse
Ohereza igitekerezo
|
Baliya ba depite basaziye mu nteko nibavemo (Kalisa,Nkusi,etc...).Ntabwo igihugu ari isambu y’ababyeyi babo.Ikindi kandi,barakize cyane kandi barashaje.Ni baharire abakiri bato.
Iyo niyo "good governance" ureke biriya birirwa babeshya abaturage.Bazarebe ukuntu M7 na MUGABE basinzira mu nama kubera gusaza!!!This world needs changes.God,let your Kingdom come (Ubwami bwawe nibuze).Budukize INJUSTICE ibera mu isi.
Hahahaaaa, inyota yo guhararira FPR? Babaye se ahubwo ari ubwoba bw’ubushomeri!!!!!!