Abadepite babonye ibyuho mu itegeko ryo kurengera umwana

Mu 2012, Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuvanaho ibigo by’imfubyi, u Rwanda rukaba rwari rubaye igihugu cya mbere muri Afurika gikoze ibyo, gusa hari ibyuho byagaragaye mu mategeko agenga icyo gikorwa.

Kimwe mu bigo by'imfubyi cyafunzwe cya St Noel
Kimwe mu bigo by’imfubyi cyafunzwe cya St Noel

Raporo ya Komisiyo yo mu nNteko Ishinga Amategeko yasohotse ku itariki 13 Ukwakira 2021, yagaragaje ko hari ibyuho bigaragara mu itegeko ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda, cyane cyane ku bijyanye no kujyanwa kurererwa mu miryango ku bana babaga muri ibyo bigo by’imfubyi.

Urugero, iyo raporo yagaragaje ukuntu ingingo ya 16 y’iteka rya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (001/MIGEPROF/2020 ryo ku wa 03/06/2020), isaba ko abo bana badafite aho baba, bagomba gushyirwa mu yindi miryango, kandi nta rihari rigena uko ibyo gushyirwa mu miryango byakorwa.

Komisiyo ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, yavuze ko abo bana bahabwa imiryango ibarera, ariko ngo bikaba bidakorwa mu buryo buboneye.

Iyo Komisiyo kandi yagaragaje ko iteka rya Perezida nomero 083/01 ryo ku wa 28/08/2020 ryateganyaga ko abo bana badafite aho baba, bashakirwa ahandi baba, ariko bikaba bitarakozwe.

Depite Karemera Francis, umuyobozi w’iyo Komisiyo, yagize ati “ Ibyo Komisiyo yabonye, bigaragaza ko ibyo gushaka aho abo bana baba ‘homes’ bitakozwe, kuko iteka rya Minisitiri rigena uko bigomba gukorwa n’imicungire yabyo nta rihari ”.

Kuri icyo kibazo, Komisiyo yavuze ko za Minisiteri bireba, zagaragaje ko hari ibindi bigikenewe kubanza kunozwa kugira ngo bisobanure itegeko.

Gusa kubera umubare w’abana bari mu mihanda, bageraga ku 2,883 mu mwaka wa 2018, Depite Frank Habineza kimwe n’abandi badepite benshi, bavuze ko uburyo bwiza buhari bwo gukemura ikibazo, ari uko ibigo by’imfubyi byagarurwaho.

Habineza ati “Iyi mibare iteye impungenge kuko harimo ibyuho muri iyo politiki (policy), twakongera tugatekereza gusubizaho ibigo by’imfubyi kuko hakirimo ikibazo mu kubabonera aho baba, kandi itegeko rikaba ritarabisobanuye neza ”.

Uturere tuza imbere mu kugira umubare munini w’abana bo mu muhanda, ni Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu, Rusizi ndetse na Huye.

Ibindi bibazo byagaragajwe

Ku bijyanye n’imirire, iyo Komisiyo yasanze n’ubwo hariho gahunda zitandukanye zo gutanga ibiribwa, akenshi zikura amafaranga mu nkunga zitangwa, ikigero cy’imirire mibi cyaragabanutse kiva kuri 38% in mu 2018, ubu kikaba kigeze kuri 33%.

Nyuma y’imyaka itatu itegeko rijyanye no kurengera abana rimaze, Komisiyo yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima itarashyiraho amateka ajyanye no kurengera abana bafite indwara zitandura, bisaba ko Guverinoma ibavuza 100%.

Ingingo ya 27 y’iteka rya Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ivuga ko umuntu mukuru uha umwana inzoga n’itabi ahanishwa igihano cyo gukora igihano nsimburagifungo mu gihe cy’ukwezi, gusa ibyo ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa, n’ubwo byaganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Ingingo ya 32 y’iryo teka, ivuga ko umubyeyi cyangwa umuntu ufite inshingano zo kwita ku mwana, ariko akananirwa kuzuza inshingano zo kurera umwana uko bikwiye, na we ahanishwa igihano nk’icyo cyavuzwe haruguru, ariko Komisiyo yaje gusanga icyo gihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, nta teka rigiteganya.

Mu myanzuro, Abadepite basabye izo Minisiteri zose (Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango ndetse n’iy’Ubutabera) ko zakwihutisha gahunda zo kuziba ibyo byuho byavuzwe haruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka