Abadepite ba Zambia bari mu Rwanda biyemeje kuba abavugizi barwo ku mpunzi ziri iwabo

Abadepite bo muri Zambiya baje kureba ukuri ku makuru avugwa ku Rwanda biyemeje kuba abavugizi barwo ku mpunzi z’Abanyarwanda zikiri iwabo, bazikangurira gutahuka zigafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

Kuri uyu wa kane tariki 07/06/2012, iri tsinda rishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko ya Zambia ryagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, abasobanurira uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu mibereho y’abaturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’uwo mubonano, Hon. Reverend Lt. Gen. Ronald Shikawaka uhagarariye iri tsinda, yatangaje ko bashimishijwe n’uburyo ingabo z’u Rwanda zirenga ibikorwa byo kubungabunga amahoro zikanafasha abaturage.

Ati: “U Rwanda ruri kwitwara neza nta mpamvu y’uko hakomeza kubaho ubuhunzi ku Banyarwanda. Tuzabakangurira ko bataha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu”.

Mu byo basobanuriwe harimo uburyo igisirikare cy’u Rwanda kidakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro gusa, ahubwo kinagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere abaturage n’uruhare rwacyo mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo; nk’uko Hon. Reverend Lt. Gen. Shikawaka yakomeje abivuga.

Yavuze kandi ko n’ubwo basanzwe bakorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi (UNHCR) mu gukangurira impunzi gutahuka ku bushake, nibagera iwabo bazarushaho kubikora kugira ngo itariki ntarengwa yo guca ubuhunzi ku Banyarwanda (tariki 30/06/2012) izagere byarangiye.

Kuwa Gatanu tariki 08/06/2012 iri tsinda rirakomereza uruzinduko rwazo mu kigo cya Gisirikare cya Nyakinama, giherereye mu karere ka Musanze, mu rwego rwo gukomeza kwihera ijisho ibikorwa by’igisirikare cy’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka