Abadepite ba RDC ntibitabiriye inama y’inteko ishinga amategeko ya EAC

Abadepite bahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EALA), ntibitabiriye umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize iyo nteko irimo kubera mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko abo Badepite bo muri RDC, banze kwitabira undi mwiherero nk’uwo wabereye I Kampala muri Uganda, ku mpamvu z’uko ngo bumvaga batizeye umutekano wabo aho muri Kampala.

Biravugwa ko n’ubu banze kwitabira uwo mwiherero urimo kubera mu Rwanda kubera impamvu zisa n’izo bagaragaje ubwo bangaga kuwitabira muri Uganda.
Komisiyo ishinzwe gutegura ibikorwa na gahunda za EALA ndetse no gukurikirana ibikorwa n’izindi komisiyo, yateranye ku itariki 14 Gashyantare 2023, yemeje ko hagomba kubaho inama zo kuganira ku bijyanye no kubaka ubushobozi (capacity building) zikabera I Kampala muri Uganda n’i Kigali mu Rwanda.

Inama cyangwa se umwiherero w’Abadepite bagize iyo Komisiyo hatabuzemo n’umwe bamenyeshejwe ko bagomba guhurira I Kigali ku matariki 15 -17 Gashyantare 2023.

Depite Amb Fatuma Ndangiza, umwe mu bagize iyo Komisiyo, we na bagenzi be bahuriye muri Kigali ku wa Kane tariki 16 Gashyantare, ariko bagenzi babo bo muri RDC, ntibaza nk’uko Depite Ndangiza yabibwiye ‘The New Times’ dukesha iyi nkuru, kandi akavuga ko icyo atari ikintu cyiza.

Yagize ati “N’ubu turacyatekereza ko abo Badepite bagombaga kuba bari hano, ndetse no muri Kampala. Nk’inteko ishinga amategeko, twarabisobanuye neza, kandi tuzakomeza gusaba ko abanyamuryango bose bubahiriza amabwiriza n’imyitwarire igomba kuranga abanyamuryango”.

“Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, usobanuye gushyira hamwe. Niba rero wiyemeje kutajya hamwe n’abandi, ubwo uba urimo uzamura politiki y’ubwigunge. Rero bagomba kumenya impamvu ari abanyamuryango ba EAC, bivuze kwishyira hamwe no kwihuriza hamwe”.

Agaruka ku byavuzwe n’abo Badepite ba RDC bavuga ko bagize impungenge z’umutekano wabo bikababuza kwitabira umwiherero I Kampala n’I Kigali, Depite Ndangiza yavuze ko ibyo bari kubiharira Abakuru b’ibihugu nabo bari mu nama ya EAC.

Depite Ndangiza yagize ati, “Ibibazo by’umutekano ku gihugu cyabo, biri mu mabako y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC, mu nama barimo. Ntibyagombye kuza muri gahunda z’inteko ishinga amategeko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inama se byayibujije kuba!!nibarorere ahubwo nabagira inama yo kuva muli EAC batarayizamo se nyiyariho!!

lg yanditse ku itariki ya: 19-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka