Abadepite ba Nigeria bashimye uko u Rwanda rwubahiriza uburinganire mu buyobozi

Ibiganiro byahuje Perezida w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida wungirije, Edda Mukabagwiza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, hamwe n’iryo tsinda rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri 16 bo muri Nigeria, bazamara iminsi 4 mu Rwanda, bashimye uburyo u Rwanda rwubahiriza uburinganire mu gushyira mu myanya abayobozi.

Perezida w'Abadepite, Mukabalisa Donatille yakira itsinda ryaturutse muri Nigeria
Perezida w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yakira itsinda ryaturutse muri Nigeria

Abadepite bo muri Nigeria bari mu ruzinduko mu Rwanda, bagamije kumenya imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, no kumenya ibijyanye n’imicungire y’abakozi.

Abo bashyitsi bavuze ko basanze mu Rwanda hari umubare mumunini w’abagore uri mu Nteko Ishinga Amategeko, kikaba ari ikintu cyiza igihugu cyabo cyakwigiraho.

Aba Badepite bo muri Nigeria bishimiye imirimo yakozwe na Perezida Paul Kagame, mu kongera kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Banashimye uruhare rw’abaturage rwo kwemera kubana neza nyuma ya Jenoside, yatumye Igihugu gisenyuka.

Abadepite baturutse muri Nigeria mu biganiro na bagenzi babo b'u Rwanda
Abadepite baturutse muri Nigeria mu biganiro na bagenzi babo b’u Rwanda

Senateri Diket Plang waturutse muri Nigeria, avuga ko bari bafite ingendo 2, urwo muri Maroc n’urwo mu Rwanda, we ahitamo kuza mu Rwanda kuko yifuzaga kurureba akurikije uburyo yarwumvaga.

Ati “Ndumva nishimye cyane, iki Gihugu kiri kuri uyu murongo kuri uru rwego, biratangaje kuba mu Nteko yanyu mwarahaye imyanya urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abagore. Ahubwo nibagiwe kubaza ikintu cy’ingenzi, ese muri Afurika haba hari ibihugu bimeze nk’u Rwanda? Bibaye bihari twafata izo nyandiko zose tukazijyana tukazisangiza abari mu gihugu cyacu”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage mu Nteko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite, Hon. Uwamariya Odette, yavuze ko u Rwanda na Nigeria bisanganywe umubano mwizaI ndetse inteko zombi zemeranyijwe gukomeza gushimangira uwo mubano.

Perezida Mukabalisa Donatille (iburyo) na Visi Perezida we ni bo bakiriye abashyitsi
Perezida Mukabalisa Donatille (iburyo) na Visi Perezida we ni bo bakiriye abashyitsi

Ati “Bishimiye ko Igihugu cyacu cyateye imbere ndetse bashima n’ibikorwa by’Inteko, bifuza ko Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’iterambere ry’umugore, izaza kwigira ku Rwanda kugira ngo barebe uko gahunda zo guteza imbere umugore zishyirwa mu bikorwa”.

Abadepite n'abasenateri baturutse muri Nigeria bagaragarijwe uko Inteko y'u Rwanda ikora
Abadepite n’abasenateri baturutse muri Nigeria bagaragarijwe uko Inteko y’u Rwanda ikora

,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka