Abadepite ba Kenya ngo batunguwe n’uburyo u Rwanda ruteza imbere abaturage bo hasi

Abadepite bo muri Kenya basuye intara y’Uburasirazuba tariki 22/01/2014 ngo batunguwe n’ukuntu ubuyobozi bw’u Rwanda bushishikajwe no guteza imbere imibereho y’abaturage bo hasi.

Abo badepite basuye imidugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu mu karere ka Kayonza na Kitazigurwa mu ka Rwamagana, banasura ikiyaga cya Muhazi mu rwego rwo kubereka ibikorwa binyuranye biteganyijwe by’ubukerarugendo no guteza imbere ishoramari kuri icyo kiyaga, ku buryo bishobotse banazana n’abashoramari bagatangiza imishinga y’iterambere kuri icyo kiyaga.

Abo badepite basaga 25bahagarariye intara y’uburengerazuba (Trans-Zoia) mu gihugu cya Kenya basobanuriwe uburyo abaturage batujwe muri iyo midugudu yombi bari abakene, bamwe muri bo batagiraga aho begeka umusaya ndetse n’abari bahafite bakaba bari batuye mu nzu zidashobotse.

Abadepite bo muri Kenya basobanuriwe imishinga y'iterambere yegerejwe abatuye mu midugudu y'icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa.
Abadepite bo muri Kenya basobanuriwe imishinga y’iterambere yegerejwe abatuye mu midugudu y’icyitegererezo ya Nyagatovu na Kitazigurwa.

Banasobanuriwe imishinga itandukanye irimo ubworozi abo baturage begerejwe nyuma yo gutuzwa muri iyo midugudu, ndetse banirebera ibikorwaremezo birimo amashanyarazi, biyogazi, amashuri n’imihanda biri muri iyo midugudu.

Ibi ngo byatunguye abo badepite cyane kuko basanze ubuyobozi bw’u Rwanda bushishikajwe no guteza imbere imibereho y’abaturage bo hasi, ku buryo ngo babonye inkuru nziza bazasubirana iwabo nk’uko byavuzwe na Hon. David Sifuna wari uyoboye abo badepite.

Yagize ati “Twatunguwe cyane! Twabonye ko ubuyobozi bw’iki gihugu bwakoresheje imbaraga zishoboka kugira ngo ubuzima bw’abaturage bo hasi bube bwiza. Iyi ni inkuru nziza tugiye kujyana mu gihugu cyacu”.

Hon. David Sifuna avuga ko batunguwe n'uburyo ubuyobozi bw'u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere imibereho y'abaturage bo ku rwego rwo hasi.
Hon. David Sifuna avuga ko batunguwe n’uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda rushishikajwe no guteza imbere imibereho y’abaturage bo ku rwego rwo hasi.

Abaturage bo mu midugudu ya Nyagatovu na Kitazigurwa bavuga ko kubatuza hamwe byabagiriye akamaro kanini kuko aho bari batuye mbere y’uko batuzwa mu midugudu ubu bahakorera imishinga y’ubuhinzi bitewe n’uko bagiye bahuza ubutaka, ariko by’umwihariko ngo hari abari batuye mu nzu zidashobotse ariko ubu bakaba bari mu mazu meza nk’uko bivugwa na Mukabatsinda Beatrice watujwe mu mudugudu wa Kitazigurwa.

Ati “Hariho abari mu nzu zidashobotse za nyakatsi cyangwa n’izindi nzu zishaje ariko ubu turi mu mudugudu mushya kandi ibikorwa by’iterambere byose bitugeraho vuba kubera ko turi hamwe kandi n’umutekano urindirwa hamwe”.

Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko intara abo badepite bahagarariye ifite ibyo ihuriyeho n’intara y’Uburasirazuba y’u Rwanda kuko zombi zifatwa nk’ibigega by’ibiribwa ku bihugu byombi.

Aba badepite basobanuriwe imikorere ya biyogazi bagira amatsiko cyane kuko bamwe basaga n'abatayizi.
Aba badepite basobanuriwe imikorere ya biyogazi bagira amatsiko cyane kuko bamwe basaga n’abatayizi.

Yongeraho ko uruzinduko rw’abo badepite ari uburyo bwiza bwo kwiga, ku buryo impande zombi zigiye zibwirana ibikorerwa muri buri gihugu byombi byatera imbere kuko buri kimwe cyajya cyigira ku kindi.

Aba badepite banasuye inzego zinyuranye mu Rwanda zirimo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’umutungo kamere basobanurirwa ibijyanye na gahunda yo kwandika ubutaka, ndetse banasura na gahunda y’umushinga w’indangamuntu. Byari binateganyijwe ko basura inteko ishinga amategeko nyuma yo kuva mu ntara y’Uburasirazuba.

Abo badepite n'abayobozi bari babaherekeje bakigera mu mudugudu wa Nyagatovu basanganijwe imbyino n'indirimbo z'abawutuyemo.
Abo badepite n’abayobozi bari babaherekeje bakigera mu mudugudu wa Nyagatovu basanganijwe imbyino n’indirimbo z’abawutuyemo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ushaka gukora urugendo shuri wese akwiye kuza mu Rwanda! hari byinshi byo kwigiraho kandi bifite akamaro ibindi bihugu njye ndanezererwa iyo mbonye ahantu iguhugu cyacu kigeze ni ukuri Imana ijye ihemba abayobozi bacu.

Cecile yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

dufite byinshi twaratira abadusura mu Rwanda kuko dufite aho twavuye naho tugeze. aba bavandimwe rero ntibatangare naho tugeze kuko turakora kandi tuyobowe neza

musoni yanditse ku itariki ya: 23-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka