Abadepite ba EAC bemeza ko u Rwanda rwubahiriza uburenganzira bwa muntu
Mu isuzuma barimo gukora mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba (EAC), abadepite b’umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba bari mu ruzinduko mu Rwanda batangaje ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iri suzuma rigamije kureba uko ibihugu bigize EAC byubahiriza amahame agenga uburenganzira bwa muntu; nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa kane tariki 04/210/2012, Hon. Madeleine Nirere uhagarariye iyi komisiyo, yatangaje ko iryo suzuma riri gukorwa harebwa uko inzego zishinzwe imiyoborere myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu karere zikora.
Yagize ati: “Haribandwa ku bikorwa birebana na komisiyo cyane cyane zirengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburyo komisiyo y’uburenganzi bw’ikiremwa muntu y’u Rwanda ikorana n’umuryango wa EAC”.
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda niyo ihagaze neza mu karere mu mikorere, nyuma yo kugira uruhare mu gushyiraho amategeko yerekeye uburenganzira bwa muntu mu karere; nk’uko Hon. Nirere yakomeje abitangaza.
Intumwa ziturutse mu nteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba zimaze iminsi mu gihugu zigenderera inzego z’ubutegetsi zitandukanye.
Ibi kandi banishimangirwa na Hon. Peter Mathuki, uhagarariye itsinda ry’abadepite ba EAC watangaje ko na bo bemeza neza ko u Rwanda ruhagaze neza mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ingingo ya gatandatu y’amahame ya EAC niyo yari igamijwe gusuzuma muri uyu ruzinduko. Iyi ngingo isaba ko buri gihugu cyashyira muri gahunda yacyo ibijyanye n’imiyoborere myiza, gukorera mu muco, gushyiraho Leta igendera ku mategeko no gushyiraho ingamba kugira ayo mahame ashyirwe mu bikorwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|