Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, yakiriye Abadepite baturutse mu Nteko Ishingamategeko y’inzibacyuho ya Burkina Faso, bazamara iminsi itandatu mu Rwanda bareba zimwe muri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa, kugira ngo nabo bibahe isomo ry’ibyo bazakora mu gihugu cyabo.

Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Abadepite ba Burukina Faso basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Ibiganiro byabo byibanze ku kureba uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda za Guverinoma, kugira ngo nabo bazabyifashishe mu gihugu cyabo.

Banarebye uburyo Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ikora ibijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gutora amategeko no kureba urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko muri iyi minsi itandatu iri tsinda ry’Abadepite rizamara mu Rwanda, bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, nyuma bakazasura Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Bagiranye ibiganiro
Bagiranye ibiganiro

U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu bihe bitandukanye hagiye hahabo imigenderanire ku bayobozi b’ibihugu byombi. Ubu ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi.

Igihugu cya Burkina Faso cyagaragaje umubano mwiza ku Rwanda, ubwo mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame yitabiraga inama ku iserukiramuco nyafurika rya sinema, FESPACO, maze yambikwa umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka