Abadepite b’Abadage batunguwe no gusanga Abanyekongo n’Abanyarwanda babanye neza

Itsinda ry’abadepite b’Abadage bashinzwe Uburasirazuba bw’Afurika batunguwe no gusanga imibanire y’Abanyarwanda n’Abanyekongo imeze neza, mu gihe bari bazi ko ibibazo by’umutekano muke byagiye bivugwa hagati y’ibihugu byombi byaba byarawangije.

Abadepite bo mu gihugu cy’Ubudage bayobowe na Anita Schafer bavuga ko bishimiye gusura u Rwanda bareba iterambere rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe bakavuga ko aribwo bwa mbere bari bahageze ariko basanga rurimo kwiyubaka.

Abadepite batunguwe no kuba abaturage b'ibihugu byombi babanye neza.
Abadepite batunguwe no kuba abaturage b’ibihugu byombi babanye neza.

Itsinda ry’abadepite 7 bashinzwe Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba bari mu Rwanda kuva tariki ya 14/2/2015 kugera tariki ya 18/2/2015 basura ibikorwa igihugu cy’Ubudage gitera inkunga biri mu burezi, ubumwe n’ubwiyunge hamwe no kuganira n’inzego zibanze.

Mu Karere ka Rubavu aho basuye si ibikorwa batera inkunga ahubwo bashakaga kureba uburyo imipaka y’ibihugu ihagaze kubera ibibazo byagiye bivugwa hagati y’ibihugu byombi.

Anita Schafer (hagati) asura Bralirwa.
Anita Schafer (hagati) asura Bralirwa.

Aganira n’itangazamakuru, Anita yavuze ko yatunguwe no kuba abaturage b’ibihugu byombi babanye neza, atungurwa no kuba Abanyekongo bahahira mu Rwanda, ibintu bitandukanye n’ibyo benshi bibwira bakurikije n’uko ibihugu bihagaze.

“Dukurikije imiterere y’ibihugu twibwiraga ko abanyarwanda aribo bajya guhahira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ariko igihe cyose twamaze ku mupaka abantu bava mu Rwanda barikoreye ibintu babijyana RDC kandi abantu babanye neza nta kibazo. Birashimishije kuba abaturage b’ibihugu byombi bibanye neza,” Anitha.

Hon Anita ari kumwe n'abayobozi b'ingabo mu Ntara y'Uburengerazuba.
Hon Anita ari kumwe n’abayobozi b’ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba.

Abadepite bo mu gihugu cy’Ubudage bishimiye uburyo u Rwanda rukoresha ku binjira n’abasohoka aho batunguwe no gusanga u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga ritaratera imbere ahandi, avuga ko uburyo u Rwanda rukoresha ku mipaka aribwo n’igihugu cy’Ubudage gikoresha.

Mu Karere ka Rubavu hasuwe umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC, umupaka ukoreshwa cyane kugera ku bihumbi 20 ku munsi, basura umupaka munini hamwe n’uruganda rwa Bralirwa, aho bijejwe ko muri 2020 ruzaba rukoresha ibihingwa byo mu Karere kuruta uko rujya kubikura hanze y’umugabane.

Aha bari bageze mu ruganda rwa Bralirwa.
Aha bari bageze mu ruganda rwa Bralirwa.

Akarere ka Rubavu gasanzwe gasurwa n’abanyamahanga kubera intambara ya M23 yatumye abagasura bagabanuka ndetse gashyirwa ku murongo w’ahatagomba gusurwa, bituma bisubiza inyuma abahakorera bafite amahoteri n’ibikorwa by’ubukerarugendo.

Hon Anita Schafer ashimira Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, yamusezeranyije ko bagiye gukora ubuvugizi hakajya hasurwa kuko basanze ari heza kandi hafite umutekano.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira avuga ko urugendo rw’Abadage mu Karere ka Rubavu ruzagira umusaruro rutanga ahereye ku buryo bishimiye uko bahasanze kuko bamwe bwari ubwa mbere bari bahageze, abandi bakaba batari bafite amakuru y’ukuri.

Aba badepite bijeje Akarere ka Rubavu ubuvugizi ngo kongere gasurwe.
Aba badepite bijeje Akarere ka Rubavu ubuvugizi ngo kongere gasurwe.

Akomeza avuga ko bazaba abavugizi b’ibyo biboneye harimo no gushishikariza abadage kujya basura aka karere kabereye ubukerarugendo.

Mu minsi ine abadepite b’igihugu cy’ubudage bazamara mu Rwanda bazasura ibikorwa igihugu cyabo giteramo inkunga, baganire n’inzego zitandukanye zirimo ishuri ry’imyaka 12 rya Kinyinya, baganire n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’abikorera ku giti cyabo.

Bazasura kandi abayobozi ba Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubuzima, Kaminuza y’u Rwanda, gusura ishuri ry’imyuga rya Nyanza, imidugudu y’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Karere ka Musanze kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, hamwe n’ikigo cya Mutobo cyakira abitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro mu mashyamba ya RDC.

Aha hantu aba badepite basura nibo bahahisemo kugira ngo barusheho kumenya u Rwanda nibyo rugezeho mu kwiyubaka, nibyo rwarushaho gukorana n’igihugu cy’Ubudage mu gukomeza umubano n’ubufatanye mu iterambere.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

Abakongomani nta rwangano bagira,nta nzika ibibazo byose bahura nabyo nta bwobwo bibatera urwangano ibyo bigatuma batita ku bibazo baterwa n’umutekano muke uhora iwabo kubera Zahabu na Diamat abenshi muri bo batanazi.Ariko bahumure ntabwo ari ko bizahora hari igihe imibabaro izava ku isi nabo baruhuke.

pendo Kamana yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

kubana n’amahanga twabigize intego niyo mpamvu kubana neza n’abakongomani nta gitangaza kirimo kandi ntabwo tubibwirizwa

kamishi yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka