Abadepite 15 bifatanyije n’Abanyagakenke mu muganda rusange

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 27/04/2013, itsinda ry’abadepite 15 riyobowe na Hon. Mudidi Emmanuel ryifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi batunganya umuhanda uri mu Kagali ka Nganzo Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke. Uwo muganda wahawe agaciro ka miliyoni ebyiri.

Hon. Mudidi Emmanuel yibukije abaturage ko gukora umuganda na byo ari ukwihesha agaciro, bikorera ibikorwa bitandukanye bisaba amafaranga aho gutega amaboko abaterankunga kugira ngo babone mafaranga yo kubikora.

Hon. Mudidi Emmanuel arashima abaturage bikorera ibikorwa by'iterambere ubwabo. (Foto:L. Nshimiyimana)
Hon. Mudidi Emmanuel arashima abaturage bikorera ibikorwa by’iterambere ubwabo. (Foto:L. Nshimiyimana)

Agira ati: “Iki (umuganda) rero kiduhesha agaciro…. Ni amafaranga menshi tuba dukijije twagombaga gutanga kuri kiriya gikorwa, dukoresheje imbaraga zacu aho gutega amaboko dusaba ayo mafaranga tukaza tukabyikorera. Ni ukwihesha agaciro kuko twikorera ibyo dukeneye.”

Akomeza avuga ko kwigira igihugu gishyize imbere bigaragarira mu bikorwa bitandukanye nko kwiyubakira amashuri, abana bakigira ahantu heza, kuziturirana inka buri Munyarwanda akabaho neza n’ibindi.

Abadepite n'abaturage bakoze umuganda wo guhanga umuhanda. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abadepite n’abaturage bakoze umuganda wo guhanga umuhanda. (Foto:L. Nshimiyimana)

Ikindi, yasabye ababyeyi gushyira abana babo mu mashuri kuko nta murage wundi waraga umwana wabyaye atari amashuri azamufasha kwibeshaho akagirira akamaro igihugu cye. Ngo kujyana abana mu ishuri ntibigomba guhatiriza, ababyeyi bagomba kubyumva.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yakanguriye abaturage gutura mu midugudu bakava ahantu batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga, kugira ngo babashe kubona amazi n’umuriro kuko Leta idashobora kugeza umuriro w’amashanyarazi ahantu hose.

Abaturage borojwe muri gahunda ya Girinka, bituye inka 11 abandi baturage batishoboye kugira ngo nabo bazamuke mu mibereho yabo.

Abaturage 11 borojwe inka muri Gahunda ya Girinka. (Foto:L. Nshimiyimana)
Abaturage 11 borojwe inka muri Gahunda ya Girinka. (Foto:L. Nshimiyimana)

Muhimpundu Francoise, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka wituye, yemeza ko inka yamugiriye akamaro ikamugeza ku muriro w’amashyanyarazi. Ati: “Njye ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, inka nayibyajije amata , nyibyaza umusaruro, ubu yampesheje amashanyarazi.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko njya nunva hari abavuga ko baheruka abadepite biyamamaza kandi mbona nta gihe basiba mu muganda rusange aho bakorana n’abaturage bakanaganira mu nama nyuma y’umuganda,abavuga ibi babikura hehe?

mugabe yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Hari ibikorwa by’amajyambere usanga bidakeneye inkunka ziva hanze kugirango bigirire akamaro abaturage nk’iyi mihanda yo mu byaro,abaturage bagiye bayikorera nk’uku hakenerwa ubwunganizi bukaza bufite aho buhera.

kalume yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka