Abadashoboye kubaka muri Kigali ngo babe bayivuyemo

Abayobozi mu mujyi wa Kigali n’Akarere ka Gasabo by’umwihariko basaba abinubira ko igishushanyombonera kibabangamiye, kuwuvamo bakazagaruka bashoboye kuwuturamo.

Umudugudu wa Kagugu ni umwe mu y'ikitegererezo yubatswe bwa mbere muri Kigali (Photo: Plaisir Muzogeye)
Umudugudu wa Kagugu ni umwe mu y’ikitegererezo yubatswe bwa mbere muri Kigali (Photo: Plaisir Muzogeye)

Bamwe mu baturage bagaragarije ubuyobozi ko ibibazo bafite ahanini bishingiye ku gishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali.

Hari mu biganiro byateguwe n’Urwego rushinzwe Imiyoborere (RGB), byahuje abayobozi mu mujyi wa Kigali n’abaturage, kuri uyu wa kabiri.

Uwitwa Gafunguzo yumvise abayobozi bamubwira ko igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali kirimo kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage, agira ngo akomorewe gukora ibitarateganijwe.

Yagize ati ”Nari maze iminsi umutima undya ndetse ngiye kurwara umuvuduko w’amaraso kubera igishushanyombonera, naguze ubutaka muri uyu mujyi amafaranga arenze miliyoni 50Frw”.

 RGB yahuje abayobozi n'abaturage mu karere ka Gasabo ku bibazo by'imiyoborere
RGB yahuje abayobozi n’abaturage mu karere ka Gasabo ku bibazo by’imiyoborere

Avuga ko yahawe uburenganzira bwo gukorera ubuhinzi n’ubworozi muri ubwo butaka ndetse icyangombwa kigaragaza ko azabikora imyaka 99, ariko ngo igishushanyo mbonera kiza kivuga ko hagenewe amashyamba.

Ati “Gushora amafaranga nk’ayo bikarangira bakubwiye ko hagenewe amashyamba byari agahinda, nyamara ahandi mu mijyi barahinga bakorora, ‘master plan’ twumvaga ari ikintu tudafiteho ububasha, cyari kitubangamiye rwose”.

Uwitwa Nsanzabarengana nawe akomeza agira ati "Hotel Dove ya ADEPR iri hepfo yacu twe tukaba hino ku muhanda, ariko wajya gusaba ibyangombwa byo kubaka bakakubwira ko hagenewe amashyamba, kuki bamwe bubaka abandi ntibabyemererwe?”

Abenshi mu batuye Kigali binubira ko igishushanyombonera kibabuza kwikorera ibyo bashaka
Abenshi mu batuye Kigali binubira ko igishushanyombonera kibabuza kwikorera ibyo bashaka

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko igishushanyombonera cyari kimaze imyaka itanu kuva muri 2013-2018, kigiye gusimburwa n’ikindi kizamara indi myaka itanu.

N’ubwo harimo kwakirwa ibitekerezo by’abaturage, abayobozi muri uyu mujyi baremeza ko hari uduce twagenewe abafite amikoro make ariko ahegereye Umujyi rwagati ngo hazatura uwishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu, Mberabahizi Raymond agira ati ”Niba aho hantu hagenewe kubakwa inzu y’igorofa kandi hashobora kugurwa amafaranga miliyoni 40, wahagurishije ukigira i Kabuga cyangwa i Ndera!”

“Iyo ugezeyo ugura ibibanza nka 40 ukanasagura igishoro, hari uva hano akikoza i Rwamagana agahinga urutoki akagura i Dayihatsu izana ibitoki i Kigali, akazahagaruka akugurira wowe warahihambiriye.”

Mberabahizi Raymond Christian, umuyobozi wungirije w'akarere ka Gasabo
Mberabahizi Raymond Christian, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo

Busabizwa Parfait wungirije ku buyobozi bw’Umujyi wa Kigali, nawe akomeza avuga ko ubwiyongere bw’abaturage muri uyu mujyi butuma basaba kuhashyira ibikorwa binini kandi bihenze, kugira ngo ibihendutse bidakomeza kuwuteza akajagari.

Umujyi wa Kigali ungana na kilometero kare 700, kugeza ubu utuwe n’abaturage miliyoni 1,3. Ubuyobozi bw’umujyi buteganya kuzaba utuwe n’abagera kuri miliyoni eshanu mu myaka 30 iri imbere.

Urwego RGB rusobanura ko impamvu rwahuje abayobozi n’abayoborwa ku bijyanye n’imiturire muri Kigali, ari ukwimakaza imiyoborere ishyira umuturage ku isonga ry’ibimukorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo bategetsi bafite agasuzuguro bagiye begura hakiri kare koko

ules yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Rwose igishushanyo mbonera gihabanye cyane n’ubushobozi bw’umuturage.Ariko na none umuturage ujijutse kd ushyira mu gaciro,agomba kwita kucyerekezo cy’Igihugu cyacu kandi agatera akajisho no kuyindi migi mukuru y’ibindi bihugu.
DORE ICYO TUNENGA
 Guhatirwa kwimuka kandi ntunahabwe ingurane ihwanye n’umutungo wawe.
 Kudahabwa amakuru yuzuye kugihe,rimwe na rimwe ugasanga hari usenyshejwe ibikorwa bye.
 Kuba hari abemererwa ibyo abandi bangiwe,bityo bikagaragara nko kutagira uburenganzira bumwe.(izi ngero zatanzwe kuri DOVE Hotel)

ASANTE !

SIMBIZI Eugene KAGERUKA yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka