Abadage 46 basuye Kibeho, biyemeza kuyimenyekanisha
Itsinda ry’abakunzi 46 ba Radio Maria mu Budage (Horeb), bari mu rugendo nyobokamana rw’iminsi itatu i Kibeho, bagamije kuhasura bakahamenya neza bityo bakazabasha kuhabwira n’abandi, kugira ngo na bo bahasure.
Ni urugendo batangiye tariki 14 Gashyantare 2024, bateganya kuzarangiza barushijeho kumenya Kibeho, bizanababashisha kuyisobanurira abatayizi.
Abahasuye ku nshuro zirenze imwe bari kumwe, bavuga ko hakiri urugendo rurerure kugira ngo Kibeho imenyekane nka za Lourde na Fatima, zikunzwe gusurwa n’abantu benshi cyane.
Diyakoni Michael Wielath ujya anakora kuri Radio Mariya yo mu gihugu cye yagize ati “I Lourdes narahasuye. Ni ahantu hanini hanagendwa n’abantu benshi cyane. Nizera ko n’i Kibeho ari ko bizagenda, ariko nyine birimo gutinda.”
Yunzemo ati “Dukora ibishoboka byose kugira ngo abatuye mu Burayi bamenye Kibeho. Iyo mvuga Kibeho kuri radio cyangwa mvugana n’abanyamakuru b’ibindi bitangazamakuru by’i Burayi, usanga bavuga ngo Kibeho! Ntabwo nigeze nyumva!”
Aoza agira ati “Njyewe n’abo twazanye ndizera ko tuzaba ba ambasaderi beza ba Kibeho. Ubundi Kibeho ni ahantu hakwiye kugendwa, ni ahantu abantu bakwiye kuba!”
Jean Paul Kayihura ushinzwe gukurikirana gahunda za Radio Maria ku mugabane wa Afurika, akaba anashinzwe kumenyekanisha Kibeho ku Isi binyuze mu maradio Maria yo hirya no hino ku Isi, avuga ko aya maradiyo ari gutuma Kibeho igenda imenyekana kandi n’ababasura babafasha kubwira abandi ibyo bahakuye bikabatera kuzahasura.
Ati “Dufite umushinga wo gukundisha abantu bo mu bihugu by’amahanga kuza mu ngendo nyobokamana hano i Kibeho, kuko iyo baje nk’uko aba Badage baje, iyo basubiye iwabo baba aba ambasaderi.”
Yungamo ati “Usanga bagenda bavuga Kibeho, Radio ndetse igahitisha ibiganiro ibabaza uko babonye u Rwanda na Kibeho, buke buke abantu bakagenda bahamenya. Mbese navuga ko hifashishijwe umurongo wa za Radio Maria ku Isi, Kibeho irimo kugenda imenyekana cyane.”
Aba badage bari i Kibeho, bakigera mu Rwanda banasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ruri ku Gisozi, Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe i Kabuga muri Kigali, inzu ndangamurage y’u Rwanda n’ahandi.
Ohereza igitekerezo
|
Bagubwe neza mu Rwanda.