Abadage 3 bamamazaga FDLR batawe muri yombi mu Budage

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubudage zataye muri yombi Abadage 3 bashinjwa kwamamaza, gukora ubuvugizi no gushakira abayoboke umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Associated Press aravuga ariko ko abo bantu bashinjwa n’umushinjacyaha w’Ubudage ibikorwa byo kwica no kugaraguza agati abaturage bo muri Congo, aho uwo mutwe wa FDLR usanzwe ufite ibirindiro.

Ubushinjacyaha bw’Ubudage bwanze gushyira ahagaragara amazina yombi y’abo bwataye muri yombi, buvuga izina rimwe rimwe ry’abo bwataye muri yombi.

Amazina abashinjacyaha batangaje aragaragaza ko abo bantu atari Abadage kavukire, bakaba bashobora kuba ari Abanyarwanda ariko bahawe ubwenegihugu bw’Ubudage kuko umwe yitwa Bernard T., undi akitwa Felicien B., uwa gatatu akitwa Jean Bosco U.

Aya mazina mu Rwanda bita amakirisitu ntabwo aba muyo Abadage ba kavukire bakunze kwita abana babo.

Ubushinjacyaha bw’Ubudage bwavuze ko budatangaza amazina yose kuko amategeko yo muri icyo gihugu yemerera abantu bakekwa kugirirwa ibanga iyo bataragezwa imbere y’urukiko.

Aba Badage batatu barashinjwa kuba bakora ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru mu gushakira abayoboke n’inkunga FDLR ndetse ngo bakayamamaza cyane mu gihugu cy’Ubudage.

Ubushinjacyaha buravuga ko ibyaha aba bagabo bakurikiranyweho batangiye kubikora kuva mu mwaka ushinze wa 2011, ubwo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bari bahagarariye FDLR mu Budage batabwaga muri yombi mu 2009 na Callixte Mbarushimana atawe muri yombi mu Bufaransa mu mwaka wa 2010.

Abashinjacyaha bavuze kandi ko bari kugenzura ibikorwa by’abandi bantu 11 mu Budage nabo bakekwaho gushyigikira no kwamamaza FDLR mu Budage.

FDLR yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi kandi ishinjwa na Leta y’u Rwanda kuba ifite imigambi mibisha yo gukomeza Jenoside iramutse ibiboneye ubushobozi.

Abashinjacyaha b’Ubudage ariko ngo bakurikiranyeho aba bantu ibyaha bo kwibasira inyoko muntu no guhohotera abaturage muri Congo gusa.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 1 )

izo nkorabusa zigomba guhanwa

kimcisse karekezi yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka