Abacuruzi barinubira ko iyo “EBM” ipfuye bahagarika gucuruza
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali baravuga ko baterwa inkeke n’iyo akamashini gatanga inyemezabuguzi (EBM) kagize ikibazo kuko bahagarika gucuruza, mu gihe RRA ivuga ko hari ubundi buryo bwakwiyambazwa.

Aba bacuruzi babivuze kuri uyu Kane, tariki 12 Gicurasi 2016, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyakoraga igenzura rigamije kureba niba abacuruzi baba bafite inyemezabuguzi z’ibyo baranguye ndetse na bo niba baziha abakiriya babo.
Bamwe mu bacuruzi bakorera ahitwa kwa Mutangana mu gace ka Nyabugogo, bavuga ko EBM zijya zibabuza gucuruza iyo zagize ikibazo kuko no kugikemura ngo bitihuta.
Umwe muri bo ni Mukazayire Spéciose Aisha, ufite iduka ricuruza ibintu bitandukanye, avuga ko iki kibazo iyo kibaye bahagarika akazi.

Agira ati “Iyo imashini yapfuye cyangwa ikagira akabazo runaka gatuma idasohora (facture) inyemezabuguzi, icyo gihe nirirwa ntacuruje kuko batubujije gutanga ziriya fagitire zisanzwe.”
Akomeza avuga ko ibi bibateza igihombo kuko ngo bongera gukora ari uko RRA ibibahereye uburenganzira mu gihe bategereje ko imashini ikira.
Ibi ariko ntibabivugaho rumwe na Mbera Emmy, umukozi wa RRA ukuriye umushinga wa EBM, kuko avuga ko hari ubundi buryo bwashyizweho bwakwifashishwa mu gihe EBM igize ikibazo runaka gituma idatanga inyemezabuguzi.

Ati “Itegeko rigenga za EBM ryateganyije ko iyo izi mashini zigize ikibazo gituma zidatanga inyemezabubugizi, abacuruzi bemerewe gukoresha uburyo busanzwe kugeza imashini yagize ikibazo ikize.”
Avuga ko icyo bagomba gukora nyuma, ari ukwinjiza za nyemezabuguzi zose batanze mu mashini, kugira ngo ibyacurujwe byose muri cya gihe yari irwaye bigaragare, hato bitica imibare ijyanye n’imisoro bikaba byabakururira ibihano.
Nk’uko RRA ibivuga, iki gikorwa ngo cyakorewe mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, abacuruzi bakaba bagiriwe inama yo kugira inyemezabuguzi z’ibyo barangura kuko ngo ari zo ziranga ibicuruzwa bibirinda kwitwa magendu ndetse bagatanga n’iz’ibyo bacuruza.

Itegeko ry’imisoro rivuga ko ibicuruzwa bifashwe nta nyemezabuguzi bifite, bifatirwa hanyuma bikazatezwa cyamunara, amafaranga avuyemo agashyirwa mu isanduku ya Leta.
Ohereza igitekerezo
|