Abacuruzi b’inyama z’ingurube bagomba kugaragaza aho zabagiwe
Aborozi b’ingurube barizeza ubufatanye n’inzego zishinzwe ubuziranenge ko bazazifasha kwitabira amabagiro yubatswe hirya no hino mu Gihugu, berekana ahari abacuruzi b’inyama z’ingurube zabagiwe mu bihuru.

Ni nyuma y’uko umushinga witwa PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets) wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, IFAD, wubatse hirya no hino mu Gihugu amabagiro 15 y’ingurube yiyongera ku yari asanzweho.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’ibigo biyishimikiyeho birimo Ikigo gishinzwe Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse n’Urwego rutsura ubuziranenge (RSB), biramagana inyama z’amatungo atabagiwe mu mabagiro yemewe, ko ziteza ingaruka mbi ku buzima bw’abantu.
Umukozi muri MINICOM ushinzwe porogaramu yo guteza imbere inganda nto, inini n’iziciriritse, Eric Uwitonze, agira ati "Aho ingurube zibagirwa harahari kandi ubuziranenge burizewe, turimo gufasha amabagiro kugira ngo agire ubuziranenge, babone icyo bita HACCP, kugira ngo umuntu wese urya inyama n’ibizikomokaho abashe kuzirya zifite ubuziranenge."
Umworozi w’ingurube akaba n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’aborozi bazo mu Rwanda (RPFA), Shirimpumu Jean Claude, avuga ko bagiye gukangurira ababaga ingurube kwitabira amabagiro.

Ni nyuma y’inyigisho baherewe kuri RSB ku itariki 25 Kamena 2024, bakabwirwa ko inyama z’ingurube zabagiwe ku gasozi, ziteza indwara zo mu nda cyane cyane izo mu mara.
Shirimpumu agira ati "Icyo dushimira Leta, ni uko icyo gikorwaremezo (amabagiro) cyagiyeho, tugiye kwigisha kuko abazirya (ingurube) tuzi aho bazibagira, dufatanyije n’izindi nzego, tugiye gukora kuburyo umuntu agaragaza inyama yacuruje aho zavuye, bizahita byikora."
Undi mworozi w’ingurube witwa Sindibona Jean Marie, avuga ko ibisabwa kugira ngo ubuziranenge bw’inyama bube bwuzuye, birimo aho kuzitunganyiriza hasukuye n’uburyo bwo kuzibika mu bukonje, ari byo bituma bamwe babagira mu rutoki, bakazigurisha ku giciro kiri munsi y’icyashyizweho n’amabagiro, bigatuma atitabirwa.
Sindibona avuga ko hari n’amahoteli aca hirya akagura inyama z’amatungo yabagiwe ku gasozi, ari na yo mpamvu gusabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’inyama ari ngombwa cyane.

Twanaganiriye n’umucuruzi w’ingurube utuye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, avuga ko inyungu babona mu kujyana ayo matungo ku mabagiro ya PRISM ari nto cyane, bitewe n’uko basabwa imisoro myinshi n’ikiguzi cya serivisi, bigatuma babagira ku gasozi ntibagere ku ibagiro.
Aba bacuruzi bavuga ko nta ngurube bungukaho amafaranga arenze ibihumbi bitanu iyo bayizanye ku ibagiro, bakarushaho gucibwa intege n’uko basabwa amafaranga 2000Frw y’isuku y’ibagiro, 1000Frw y’umusoro, hamwe na 500Frw ya serivisi yo kubagirwa.
MINICOM ivuga ko iki kibazo cyo kutunguka kw’abacuruzi b’ingurube kizakemuka nyuma y’uko ubugenzuzi bwa RICA bukozwe ku mabagiro, kuko ngo ikigamijwe ari uguteza imbere uruhererekane rwose rw’abashinzwe kongerera agaciro ibikomoka kuri iryo tungo.
Mu gihe MINAGRI isaba abarozi b’ingurube kugira uruhare rungana na 48% by’inyama zikenewe zose mu Rwanda, icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingurube ni uko bageza ku musaruro nibura wa toni ibihumbi 60 ku mwaka, bavuye kuri toni ibihumbi 40 bagezeho ubu.
Ohereza igitekerezo
|